Umukinnyi wa filime z’urukozasoni witwa Chelsea Perkins wamenyekanye nka Sabrina Savage wahoze ari umusirikare mu ngabo zirinda inkombe (Coast Guard) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeye icyaha cyo kwica Matthew Dunmire, umugabo w’imyaka 31 amurashe mu mutwe.
Icyaha cyabaye ku wa 6 Werurwe 2021, ubwo Perkins yamujyanaga ahantu hitaruye mu ishyamba ryo muri Leta ya Ohio. Yari amukuye muri Virginia, urugendo rwa kilometero zirenga 480, aho bivugwa ko yari agamije kwihorera.
Mu buhamya bwe, yavuze ko Dunmire yamufataga ku ngufu imyaka ine yose ubwo bari mu mashuri yisumbuye.
Umurambo wa Dunmire wabonetse hashize iminsi itatu. Gukusanya ibimenyetso, harimo n’amakuru ya telefoni, byafashe abapolisi amezi umunani ngo bamenye uko byagenze maze Perkins afatwe.
Urukiko rwatangaje ko Perkins yemeye icyaha cyo kwica ku bushake no gukoresha imbunda mu gikorwa cy’ubugizi bwa nabi. Ashobora gukatirwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25. Biteganyijwe ko urubanza rwe rusomwa ku wa 9 Nzeri 2025.


