Ku wa 29 Gicurasi 2025, ikigo cya leta cya Kazakhstan cyitwa Samruk-Kazyna National Welfare Fund cyasinye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amabuye y’Agaciro, Peteroli n’Ibikomoka kuri Gaze mu Rwanda (RMB), agamije ko Kazakhstan izajya igura Beryllium ituruka mu Rwanda. Aya masezerano yamenyeshejwe n’ikigo cya Samruk-Kazyna binyuze mu itangazo ryabo, akaba ari intambwe ikomeye mu kongera ubucuruzi hagati y’ibi bihugu byombi.
Beryllium ni ikinyabutabire gifite uburemere buke kandi gikomeye, gishobora kwihanganira ubushyuhe bwinshi, bityo kikaba gikenerwa cyane mu nganda z’indege, ubwirinzi, ingufu za nucleaire ndetse n’ibikoresho by’ubuvuzi n’ikoranabuhanga. Ikoreshwa mu gukora ibice by’imashini za X-Ray, ibyuma bikoreshwa mu buvuzi ndetse n’ibindi bikoresho bihanitse.
Aya masezerano aganisha ku bufatanye na Kazatomprom, ikigo cya leta cya Kazakhstan kizwi cyane ku isi kubera kuba umucukuzi wa mbere w’uranium. Kazatomprom izakenera Beryllium izava mu Rwanda mu bikorwa byayo bya nucleaire, ibi bigaragaza icyizere gikomeye iri buye rihabwa ku isoko mpuzamahanga.
Ku wa 28 Gicurasi 2025, Perezida wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev, yabaye mu biganiro byihariye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, wari mu ruzinduko rwe muri Kazakhstan. Mu nama yaganiriweho uburyo bwo gutwara ibicuruzwa by’ubuhinzi bya Kazakhstan ku isoko ry’Afurika, imishinga y’ubushakashatsi ku byogajuru, ikoranabuhanga rya digitalisation, ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence) n’umutekano w’ikoranabuhanga (cybersecurity).
U Rwanda rwanagaragaje inyota yo gukorana na Kazakhstan mu bumenyi n’ubunararibonye mu nganda z’ingufu, ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, n’ibindi bikorwa by’ubushakashatsi n’iterambere.
Iri tsinda ry’akazi ryerekana uburyo u Rwanda rurimo kwinjira mu isoko mpuzamahanga ry’amabuye y’agaciro, kandi aya masezerano yitezweho kongera ubushobozi bw’ubucukuzi, kuzamura umusaruro no gufasha abacukuzi b’abanyarwanda kubona amahirwe mashya y’akazi.
Aya makuru yatanzwe n’ikinyamakuru mpuzamahanga Kursiv Media, cyanditse iyi nkuru ku wa 29 Gicurasi 2025.


