Kuva u Rwanda rwinjira mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga Amahoro mu 2004, rwagize uruhare runini mu mahoro n’umutekano ku Isi, kuri ubu akaba ari igihugu cya 2 gitanga Ingabo nyinshi.

Kuri uyu munsi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe Kubungabunga Amahoro, imidari ibiri ya Dag Hammarskjöld yahawe ba Sergeant Major Fiston Murwanashyaka na Cpl Eliakim Niyitegeka baguye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Imidari yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga.

Amb. Ngoga na Attaché militaire Col. Deo Mutabazi, bavuze ko imidari igaragaza ubwitange budahwema mu kubungabunga amahoro no kurinda abaturage batishoboye no hanze y’imbibi z’u Rwanda.

Umudari wa Dag Hammarskjöld ni umudari utangwa n’Umuryango w’Abibumbye (Loni) ku basirikare, abapolisi, cyangwa abasivili batakaje ubuzima igihe bakoraga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye.

Umudari witiriwe Dag Hammarskjöld, Umunyamabanga Mukuru wa kabiri w’Umuryango w’Abibumbye, wapfuye azize impanuka y’indege muri Nzeri 1961 mu kitwa Zambia kuri ubu .


