Intambara ya Ukraine n’Uburusiya igeze mu mwaka wa Gatatu ica ibintu, aho imaze guhitana abantu benshi ku mpande zombi, kwangiza ibikorwa remezo tutibagiwe no guhungabanya ubukungu bw’isi.Turi mu 1991, ubwo ibihugu byahoze bigize Leta z’unze ubumwe z’Abasoviyete (URSS), birimo Ukraine byabonaga ubwigenge bityo bigatandukana na URSS.
Mu myaka yakurikiyeho mu 1993-1994, hagiye habaho amasezerano n’Uburusiya, Khasakistan, Belarus, na Ukraine babifashijwemo n’Amerika n’Ubwongereza yemeza ko izahoze ari Leta za URSS, zemeye gusubiza intwaro kirimbuzi Uburusiya maze ibihugu byiyemeza kuzubaha ubusugire bwa buri gihugu.
Mu 1997, Ukraine n’Uburusiya byemeranyijwe kugabana ibice bibegereye mu nyanja y’umukara, aho Uburusiya bwemerewe gukoresha intwaro za 87% ku icyambu cya Sebastepol kiri ku nyanja y’Umukara, hanyuma Ukraine ihabwa Miliyari 2.5 z’Amadorali y’Amerika mu gihe cy’imyaka 20.
Mu 2003, Uburusiya, Ukraine, Kazakistan ndetse na Belarus byasinye amasezerano yo gushyira hamwe mu bucuruzi.
Muri ayo masezerano, Uburusiya bwashoye imari mu nganda zikomeye mu mabuye y’agaciro,Nyiramugengeri,
Ubuhinzi bityo bizamura Uburasirazuba bwa Ukraine.
Muri uwo mwaka nibwo Uburusiya bwashyizeho umuyoboro wa Gaz uva mu Burusiya ugaca muri Ukraine ugakomereza mu bindi bihugu by’Uburayi bw’Uburasirazuba no Hagati.
Intandaro yo gutandukana k’Uburusiya na Ukraine.
Mu 2004, habaye impinduka mu matora yahuje , Victor Yushchenko wari ushyigikiwe n’Uburengerazuba bw’isi ndetse na Viktor Yanukovych,wari ushyigikiwe n’Uburusiya, uyu akaba ariwe waje gutsinda amatora bivugwa ko yabayemo ubujura, bituma asubirwamo maze atsindwa na Yuchchenko, warushyize imbere politike yo kwifatanya n’Abanyaburayi ndetse na OTAN,akava k’Uburusiya.
Uburusiya bwahise bwubaka mu 2005, umuyoboro wa gaz uca mu inyanja ya Baltic uva m’Uburusiya ukagaburira Uburayi, gaz itongeye guca muri Ukraine.
Muyandi magambo, Uburusiya bwari butangiye intambara ya Gaz.
Mu 2008, OTAN yazanye umushinga wuko Georgia na Ukraine umunsi umwe bizaba abanyamuryango ba OTAN, gusa ibihugu bimwe bigize uyu muryango wo gutabarana byarabyanze mu rwego rwo kwirinda kugongana n’Uburusiya.
Mu itumba rya 2009 ikigo cya Gazprom cy’Uburusiya gicuruza gaz ku isi cyafunze umuyoboro wa gaz wacaga muri Ukraine ngo ibanze yishyure ideni yarifite, nuko bigira ingaruka zikomeye ku bihugu by’Uburayi.
Mu 2009 Perezida Yuchenko yijeje abaturage ko nibamwongera manda, azahita asesa amasezerano na Moscow, yo gukoresha icyambu cya Sebastopol.
Mu 2010, habaye amatora yahuje Yulia Tymochenko na Viktor Yanukovych, maze Yanukovych aba perezida.
Yanukovych warushyigikiye Uburusiya, wari waratsinzwe mbere yaho ku maherere, yambuwe intsinzi n’Urukiko w’Ikirenga, yahise atangaza kongera amasezerano y’imyaka 25 n’Uburusiya yo gukoresha icyambu cya Sebastepol kugeza mu 2045, ndetse asinya amasezerano y’ubucuruzi n’ibindi bihugu byahoze ari URSS.
Yashyizeho kandi itegeko riha uburenganzira abakoresha ikirusiya bisanze muri Ukraine y’Uburasirazuba igihe yigenga.
Mu 2013, Viktor Yanukovych, yasinye iteka rikuraho ubusabe bwo kwinjira m’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU).
Iri teka ryateje imidugararo ikomeye i Kiev,yari ishyigikiwe n’Uburengerazuba maze mu 2014 ahungira m’Uburusiya.
Nyuma yo guhungira m’Uburusiya, Intekonshingamategeko ( Rada) ya Ukraine, yahise ikuraho itegeko rirengera ba nyamuke b’Abarusiya, maze bateza imyigaragambyo ikomeye mu gihugu cyane cyane mu ntara z’Uburasirazuba bwa Ukraine.
Mu 2014, Vladimir Poutine yahise yohereza abasirikare batazwi, bafata ikibuga cy’indege cya Simferopol muri Crimea.
Nyuma y’ukwezi Repuburika ya Crimea yahise itangaza ubwigenge. 97.9% byabari batuye Crimea bahise batangaza muri kamparamaka ko biyunze k’Uburusiya.
Intambaraya Dombas mu 2014.
Kuwa 7 Mata 2014, Intara ya Donetsk ituwe n’abavuga Ikirusiya yahise itangaza ubwigenge. Intambara muri iyo ntara yari itangaje ubwigenge yahise itangizwa n’ingabo za Ukraine. Kuwa 27 Mata 2014, Repuburika ya Luhansk yaravutse.
Mu mujyi wa Odessa muri Gicurasi 2014, aba (Russo fone) baratewe bahungira mu nzu ya Sendika yaje gutwikwa hagapfa abagera kuri 48. Kugeza ubu ntawamaganye ubwo bwicanyi.
Muri uwo mwaka Petro Poroshenko yatorewe kuyobora Ukraine, maze ahita ashyiraho politike ishyigikiye Uburengerazuba.
Proshenko yahise atangiza urugamba rwo kwigarurira intara zari zatangaje ubwigenge zituwe naba Rusofone, aho yashoboye kwigarurira ibice byinshi, ariko Uburusiya bukohereza ingabo zo kujya kubatabara.
Moscow icyo gihe yagiye ihakana ko idafasha abaharanira uburenganzira bo muri Dombas na Luhansk ahubwo Poutine akavuga ko ari abakorerabushake babafasha bavuye mu burusiya.
Nyuma yaho habayeho amasezerano ya Minsk ya mbere ndetse niyakabiri yagizwemo uruhare n’Ubufaransa ndetse n’Ubudage. Aya masezerano yazanye agahenge ariko katamaze igihe kirekire.
Mu gice cya kabiri tuzabagezaho aho OTAN yaziyemo maze ibintu bigakomeza kurenga inkombe kugeza uyu munsi.


