35ca14388a3635fd82a33315073b74ae

Abagera ku 105 bagaruwe mu Rwanda bakuwe mu bihugu bari baragiye gucururizwamo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko kuva muri Kamena 2024 kugeza muri Gicurasi 2025, Abanyarwanda 105 ari bo bagaruwe mu Rwanda bavanywe mu bihugu bitandukanye bari baragiye gucuruzwamo.

Imibare ya RIB igaragaza ko kuva muri Kamena 2019 kugera muri Nyakanga 2024, abantu 39 bagaruriwe ku kibuga cy’indege bari mu nzira zo kujya gucuruzwa, mu gihe hagati ya Nyakanga 2024 na Werurwe 2025 haburijwemo umugambi w’abagera kuri 57 bari bagiye gucuruzwa ariko bataragenda.

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa mbere tariki  2 Kamena 2025 mu kiganiro RIB yagiranye n’itangazamakuru cyagarukaga ku icuruzwa ry’abantu mu Rwanda.

Umuvugizi wayo, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko tariki 23 Mata 2025 hagaruwe Abanyarwanda 10 bavuye muri Myanmar, aho bari barajyanywe mu gukoreshwa imirimo y’agahato, mu bikorwa bya forode n’ibindi bikomotse ku bishuko by’ababajyanye.

Dr. Murangira yavuze ko imibare y’abashorwa mu bucuruzi bw’abantu hatitabwa ku bwinshi bwabo kuko n’iyo yaba umuntu umwe ku gihumbi biba bivuze ikintu gikomeye cyane, kuko nta muntu ugomba gucuruzwa.

Ati: “Ububi bw’icuruzwa ry’abantu bugomba kureberwa ku buryo bw’iteshagaciro, aho umuntu ahindurwa igikoresho cyangwa agahindurwa igicuruzwa mu nyungu z’undi.”

Yunzemo ati: “Kurwanya iki cyaha birimo imbogamizi aho bamwe mu bashaka kujyanywa muri ubwo bucuruzi baba bumva ubabujije amahirwe yo kujya kureba abakunzi beza bari biboneye mu mahanga cyangwa akazi keza bari bahawe.”

Dr Murangira yavuze ko benshi bagenda bashukishwa akazi keza ko gukora muri za ‘call center’ aho babizezaga ndetse n’umushahara w’amafaranga menshi, hagati y’amadorali 1000 na 1500, babizeza ko uko bakora neza, uko batera imbere ayo mafaranga azagenda yiyongera.

Yavuze kandi ko amayeri asigaye akoreshwa n’abacuruza abantu arimo kubabeshya kubashakira visa, amashuri yo kwigamo mu mahanga n’ibindi bireshya abantu.

Hari abifashisha kandi n’ imbuga nkoranyambaga, ibigo bifasha abantu kubashakira amashuri, buruse, gushaka visa cyangwa ngo gufasha abantu kujya hanze.

Muri rusange gucuruza abantu bikorwa binyuze mu bice bitatu birimo gushaka abantu, uburyo cyangwa amayeri ndetse n’igice cy’impamvu.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira ati “Bashobora kugenda bakagukoresha akazi k’uburetwa, hari abo bashora mu buraya, hari abakurwamo ingingo z’umubiri, hari na ruriya rubyiruko [urwajyanywe muri Myanmar] rukoreshwa mu gukora ibyaha.”

Dr Murangira yavuze ko urebye imibare y’abacuruzwa usanga nibura ku baturage ibihumbi 100, icuruzwa ry’abantu mu Rwanda ari 0, 4%.

Leta y’u Rwanda ifite imikoranire n’ibihugu byakunze kugaragara ko ari byo bijyanwamo Abanyarwanda bajya gucuruzwa mu rwego rwo gukumira iricuruzwa ry’abantu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *