1748970712185

Kiyovu Sports yaba yorohereje Rayon Sports

Kapiteni wa Kiyovu Sports, Mosengo Tansele Tychick ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wifuzwaga na Rayon Sports yamaze gutandukana ku mugaragaro n’iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, nyuma yo gusesa amasezerano ku bwumvikane.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yasohowe n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports Association yandikiwe uyu mukinnyi, yamaze gutangira ubwisanzure bwo gushakira ahandi akinira guhera tariki ya 3 Kamena 2025.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 wakiniraga Kiyovu Sports mu kibuga hagati asatira izamu (offensive midfielder), yahisemo kuva muri iyi kipe ahanini kubera ibibazo by’amikoro iyi kipe imazemo iminsi. Amakuru aturuka imbere muri Kiyovu aravuga ko ikipe yari imurimo umushahara, amafaranga bamuguze ndetse n’uduhimbazamusyi.

Mosengo Tansele yari umwe mu nkingi za mwamba muri iyi kipe ndetse anayibereye kapiteni mu gihe cya vuba. Yagaragaje ubwitange n’ubunyamwuga mu gihe yamaze ayikinira, nk’uko na Kiyovu Sports yabigaragaje mu ibaruwa yayimusezeranyemo.

Mosengo, wahoze akinira FC Saint Éloi Lupopo yo muri DRC mbere yo kuza mu Rwanda, aritegura igice gishya mu mwuga we w’umupira w’amaguru. Bikaba byaravuzwe ko yifujwe bikomeye na Rayon Sports.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *