Minisitiri w’ubutasi wa Irani, Esmail Khatib, yatangaje ko vuba aha hazashyirwa ahagaragara inyandiko zikomeye za Israel zijyanye n’intwaro za kirimbuzi, umubano wa yo na Amerika, u Burayi n’ibindi bihugu, ndetse n’ubushobozi bwa yo bwo kwirwanaho.
Ibi Khatib yabitangarije Televiziyo ya Leta ku Cyumweru avuga ko inyandiko zabonwe na Tehran ari “ubutunzi” bushobora gushimangira igihagararo cy’igihugu, ariko nta bimenyetso yahise atanga.
Guverinoma ya Israel, igihugu bivugwa ko ari cyo gihugu cyonyine mu Burasirazuba bwo Hagati gifite ibisasu bya kirimbuzi, kugeza ubu ntacyo iratangaza ku makuru y’inyandiko zibwe nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.
Icyakora, ngo hafashwe Abanya-Israel bivugwa ko bari intasi za Tehran mu ntambara ibera muri Gaza.
Ntibyamenyekanye niba izo nyandiko zibwe zaba zifitanye isano n’igitero cy’ikoranabuhanga cyagabwe ku kigo cy’ubushakashatsi ku ngufu za kirimbuzi cya Israel umwaka ushize.


