téléchargement (14)

Ihuriro ry’ Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Congo ryabyutse rigaba ibitero muri Rugezi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 09/06/2005 Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zibyutse zigaba ibitero ku baturage b’Abanyamulenge mu gace kamwe ko muri Rugezi, Teritware ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ni amakuru akubiye mu butumwa bugufi bwohererejwe kimwe mu gitangazamakuru cyndikirwa muri Kivu y’Amajyepfo  aho ubwo butumwa bugira buti: “Umwanzi araduteye mu Rugezi. Yateye ahitwa i Muchikachika. Ubu atangiye kwadivansinga yerekeza ahari abaturage n’ahari Twirwaneho.”

Aya makuru agaragaza kandi ko iri huriro rigizwe n’igisirikari cya Congo FARDC, ingabo z’ Uburundi FDNB, FDLR na Wazalendo bagabye iki gitero ku isaha ya Saa kumi n’ebyiri n’igice z’iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Kugeza ubu urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje ruri kumvikana muri utwo duce dutandukanye two muri Rugezi ndetse rukaba rurimo kumvikana no muri  Minembwe Centre nk’uko umwe mu baherereye yo yabitangaje .

Iki gitero kigabwe mu gihe hari hashize ibyumweru bitatu mu Minembwe hari ituze nyuma y’ibitero by’indege zitagira abapilote zari ziherutse kukgaba ibitero mu misozi ya Minembwe abantu bagafatwa n’ubwoba bagahunga.

Ibitero by’Ingabo z’u Burundi ku Banyamulenge byaherukaga mu mpera z’ukwezi kwa gatanu mu Mikenke na Bijabo, ibyo zahagabye ziturutse i Ndondo ya Bijombo n’epfo kwa Mbogo ku muhanda wa Uvira-Baraka no mu Bibogobogo.

Ni bitero ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, binyuze ku muvugizi waryo yamaganye yivuye inyuma, aho ndetse yanashimangiye ko ni bikomeza bazakora ibishoboka byose bakabicecekesha, nk’uko n’ahandi bagiye babikora.

Hagataho ariko imirwano iracyakomeje hagati y’impande zombi, nubwo amakuru akomeje kugenda avuga ko ihuriro rirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo rukomeje kurasagura ariko urwa Twirwaneho na M23 rukaba rutarabasubiza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *