sejusa5

Gen. Sejusa ntiyemeranya n’u Rwanda ku cyemezo cyo kwivana muri CEEAC

Gen (Rtd) David Sejusa Tinyefuza wahoze mu ngabo za Uganda, yagaragaje ko u Rwanda rutakabaye rwarafashe icyemezo cyo kuva mu muryango w’ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo hagati (CEEAC).

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kuva muri uriya muryango, nyuma yo kuwushinja “gukoreshwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifatanyije na bimwe mu bihugu binyamuryango.”

U Rwanda rwafashe icyemezo cyo kuva muri CEEAC nyuma yo kwitambikwa na Kinshasa yanyuze mu bihugu biwugize, bikarangira rwimwe kuwuyobora kandi ari rwo rwari rutahiwe gufata izi nshingano.

Amakuru kandi avuga ko kugira ngo u Rwanda rwimwe kuyobora uriya muryango wari usanzwe ugizwe n’ibihugu 12, byanagizwemo uruhare n’u Burundi bumaze igihe ari inshuti magara ya RDC.

Gen. Sejusa mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko u Rwanda rutakabaye rwafashe kiriya cyemezo.

Ati: “U Rwanda rurashaka kuva mu muryango w’ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo hagati (CEEAC)? Kubera ko rwangiwe kuwuyobora kandi ari rwo rwari rutahiwe, n’ibindi? Igitekerezo cyanjye kiratandukanye. Mwigenda! Nimugumemo hanyuma mugerageze guhindura ibintu mubona mushoboye ubundi mwihangane. Ntimukave mu mahuriro nyafurika, yemwe n’ayoborwa n’abanzi banyu; ntimukagende.”

Sejusa yavuze ibi mu gihe u Rwanda rugaragaza ko atari ubwa mbere CEEAC ikoreshwa na RDC yitwaje amakimbirane bafitanye.

Muri 2023 Perezida Paul Kagame yandikiye Azali Assoumani wari Perezida w’Umuryango wa  Afurika yunze Ubumwe agaragaza ko u Rwanda rwababajwe no kuba rutaratumiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bya CEEAC yabereye i Kinshasa.

Byari nyuma y’itegeko ryo kurwima ubutumire ryari ryatanzwe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Congo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *