Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya yongeye gushimangira ko mu myemerere ya Islamu gutingana ari icyaha gikomeye, atari uburenganzira bwa muntu nk’uko bamwe babivuga muri iki gihe.
Mu butumwa yagejeje ku bayisilamu bari bitabiriye ibirori bya Eid Al-Ad’ha, Sheikh Sindayigaya yavuze ko idini ya Islamu ku isi hose ryamagana ubutinganyi kandi ribifata nk’ibikorwa bihabanye n’amahame y’Imana.
Yagize ati: “Imana yaraturemye, iduha isi tugenderamo, ariko hari ibyo yatubujije, harimo ubusambanyi, ubwicanyi n’ubutinganyi. Nubwo hari ibyo abantu bashobora kwemeranya muri sosiyete, mu maso y’Imana biguma ari ibyaha.”
Mufti Sindayigaya yavuze ko amategeko y’Imana agomba kuza imbere y’ibyo abantu bita uburenganzira bwabo.
Yagize ati: “Turi abagaragu b’Imana. Umugaragu ntiyemerewe gukora ibyo shebuja yanga. Yego dufite ubwigenge, ariko ubwo bwigenge bugomba gukurikira ibyo Imana ishaka. Ntabwo twemerewe gukora ibyo Imana yanga.”
Yibukije ko amateka y’abantu ba Loti mu migi ya Sodomu na Gomora, nk’uko bigaragara mu bitabo byera, yerekana ko Imana yabahanishije kurimbuka kubera ibyo bikorwa.
Mufti yagize ati: “Ibi ntabwo ari imyitwarire ibereye abantu bafite ubwenge. Byari byamaganwe icyo gihe, kandi n’ubu ni icyaha gikomeye muri Islamu.”
Nubwo Sheikh Sindayigaya agaragaza umwanya ukomeye idini rya Islamu riha gukumira ubutinganyi, amategeko y’u Rwanda yo ntabibuza cyangwa ngo abyemeze mu butabera.
Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rirwanya ivangura iryo ari ryo ryose, rishingiye ku gitsina, inkomoko n’ibindi, ariko ntirigaragaza mu buryo bweruye ko rirengera uburenganzira bushingiye ku myitwarire y’imibonano mpuzabitsina cyangwa ibijyanye n’imiterere y’igitsina.


