whatsapp_image_2025-03-05_at_06.31_33_1_-f3ced

AS Kigali ishobora gutakaza abakinnyi 15

Ikipe ya As Kigali yugarijwe n’ibibazo birimo icy’amikoro, ishobora gutakaza abakinnyi 15 bose bamaze gusoza amasezerano muri 27 isananwe.

Iyi kipe y’Umujyi wa Kigali mu mwaka ushize w’imikino yarangije shampiyona ari iya gatatu, inyuma y’amakipe ya APR FC na Rayon Sports.

Usibye kuba iyi kipe yugarijwe n’ubukene bwatumye irangiza shampiyona ibereyemo abakinnyi bayo ibirarane by’amezi umunani n’iby’amezi 10 yari ibereyemo abatoza, iyi kipe inamaze igihe yarafatiwe ibihano na FIFA biyibuza kutemererwa gusinyisha abakinnyi.

Ni nyuma yo kunanirwa kwishyura amafaranga ibereyemo Raphael Osaluwe.

Amakuru icyakora avuga ko abanyamujyi bateganya kwishyura vuba na bwangu uyu munya-Nigeria, kugira ngo ibone uko yajya ku isoko.

Kuri ubu abakinnyi AS Kigali ishobora gutakaza nyuma yo gusoza amasezerano, barimo Umugande Emmanuel Okwi, Haruna Niyonzima, Jospin Nshimiyimana, Nibikora Arthur, Nkubana Marc, Cuzuzo Aimé Gaël na Franklin Onyeabor.

Barimo kandi Shabani Hussein ‘Tchabalala’, Burengeya Prince, Iyabivuze Osée, Benedata Janvier, Byiringiro Gilbert, Ntirushwa Aimé, Bukuru Christophe na Ishimwe Saleh.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *