InShot_20250609_151223985

Muyoboke Alex yavuze ku byo gusambanira i Kampala na Dj Flix

Muyoboke Alex usanzwe afasha abahanzi ndetse akanaba umwe mu bagaragaye mu bitaramo bya The Ben muri Uganda, yahakanye amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga amushinja kuryamana na DJ Flix, umwe mu bakobwa bakizamuka mu mwuga wo kuvanga umuziki.

Aya makuru yatangiye gukwirakwira nyuma y’igitaramo The Ben yakoreye muri Uganda, aho DJ Flix yari mu bakoranye na we muri ibyo bitaramo. Bimwe mu byavugwaga kuri murandasi byashimangiraga ko DJ Flix yahawe ayo mahirwe nk’igisubizo cy’uko yaba yaragiranye umubano wihariye n’uyu mugabo usanzwe azwi mu gufasha abahanzi.

Aganira na IGIHE, Muyoboke Alex yamaganiye kure ibyo yise “ibihuha bidafite ishingiro”, asaba abantu gusubira ku ndangagaciro zo kubahana.

Yagize ati: “Rimwe na rimwe abantu bajye bagira kubahana. Flix mufata nk’umwana wanjye. Ndamubyaye inshuro nyinshi. Igihe kirageze ko twubahane, kuko uriya ni umukobwa muto w’umunyamurava ushaka gutera imbere.”

Muyoboke yanenze abashaka kugoreka inkunga bahererekanya mu ruganda rwa muzika, by’umwihariko uko ubufasha buhabwa abakizamuka bushobora gufatwa nabi n’abashaka kumenyekana banyuze mu kuvuga amakuru adafite gihamya.

Yakomeje agira ati: “Kuki se byabaye ikibazo kuri Flix? Hari benshi twafashije mu buryo bugaragara, ariko kuki abantu bahisemo kumwibasira? Ibi ni ugushaka kugoreka ukuri kugira ngo abantu bagire ibyo bacuruza ku izina ry’abandi.”

Muyoboke Alex yagaragaje ko atazihanganira umuntu uwo ari we wese uzamuharabika cyangwa ngo amwandagaze. Yongeyeho ko niba hari ababifata nk’ukuri, inzira z’amategeko zihari kandi ari zo zizakemura icyo kibazo.

Ati: “Ibyo bihuha kuri njye ntibifite aho bihuriye n’ukuri. Ntabwo nzemera ko abantu bayobya abandi cyangwa ko bandagaza izina ryanjye. Uzavuga ko abihagazeho, tuzakiranurwa n’amategeko.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *