Screenshot_20250611_142440_Layout_1749648456

Umugore muremure ku isi yishyura imyanya 6 mu ndege kugira ngo akwirwemo

Rumeysa Gelgi, umugore muremure kurusha abandi ku isi, yagaragaje ko agomba kwishyura imyanya itandatu mu ndege buri gihe agiye gukora urugendo.

Ubusanzwe, Rumeysa w’imyaka 28, afite uburebure bwa metero 2.15, kandi agomba kugenda aryamye mu gihe cyose cy’urugendo kubera ubuzima bwe budasanzwe.

Rumeysa, ukomoka mu Karere ka Karabük muri Turikiya, yifashisha intebe y’abamugaye cyangwa agakenera icyimufasha kugenda mu buzima bwa buri munsi. Kugeza ubu, Turkish Airlines ni yo yonyine imufasha gukora ingendo zo mu kirere, aho bakuramo imyanya itandatu bagashyiramo agakoresho kabugenewe ko kumuryamishaho.

Ubwo yafataga indege bwa mbere muri Nzeri 2022, yavuye San Francisco ajya muri California. Kuva ubwo, Rumeysa amaze gusura ibihugu birimo Espagne, Ubutaliyani, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza, ariko ingendo ze ntiziba zoroshye kuko agomba kugenda igihe cyose aryamye, ndetse agera ku kibuga cy’indege amasaha ane mbere kugira ngo abanze kwitabwaho n’abaganga.

Nubwo yifuza gukomeza gusura ibindi bice byo ku isi birimo Tokyo, Kyoto, Shanghai na Seoul, icyifuzo cye gikomeye ni ugusura ahantu h’amateka hafi y’iwabo mu mujyi wa Safranbolu, ariko kugeza ubu aho hantu ntiharorohereza abafite ubumuga nk’ubwe.

Rumeysa avuga ko imwe mu mbogamizi zikomeye ahura na zo ari uburyo ahantu henshi hatita ku korohereza abafite ubumuga. Yongeraho ko nubwo abakozi b’ahantu henshi baba bafite umutima mwiza wo kumufasha, uburyo bagerageza gukoresha butaba bufite umutekano uhagije.

Yarangije asaba ko hakwiye gutekerezwa uburyo bushya bugezweho bwo gufasha abantu bafite ubumuga gusura ahantu ndangamateka, kuko buri wese akwiye amahirwe yo kugera ku mateka n’ubusizi bw’isi.

Rumeysa afite uburwayi buzwi nka Weaver Syndrome butera gukura cyane ugereranyije n’abandi bantu.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *