Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF), cyatangaje ko ku wa Gatanu tariki ya 13 Kamena kizakira icyiciro cya mbere cy’abasirikare bari baroherejwe kurwanya umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
SANDF yemeje ayo makuru biciye mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kamena.
Muri iri tangazo, Igisirikare cya Afurika y’Epfo cyavuze ko bariya basirikare bazakirirwa mu birindiro by’ingabo za Afurika y’Epfo zirwanira mu kirere bya Bloemspruit biherereye mu mujyi wa Bloemfontein.
Bazagera muri biriya birindiro saa 12:00 z’igicamunsi, bakirwe na Minisitiri w’Ingabo za Afurika y’Epfo uzaba uri kumwe n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo z’iki gihugu.
Mu mpera za 2023 ni bwo Afurika y’Epfo n’ibihugu bya Malawi na Tanzania bari barohereje muri RDC ingabo zo kujya gufasha Leta ya RDC kurwanya M23, biciye mu muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC).
Muri Mutarama uyu mwaka ingabo za SADC, FARDC, FDLR, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi n’abacanshuro b’Abazungu batsindiwe na M23 mu mujyi wa Goma; bituma uriya muryango ufata icyemezo cyo gucyura ingabo zawo.
Ziriya ngabo zigiye gutaha, nyuma y’uko kuva muri Mata uyu mwaka SADC yari irajwe ishinga no gucyura ibikoresho bya gisirikare yari yarohereje muri Congo ibinyujije ku butaka bw’u Rwanda.


