rwanda-gorilla-trekking

WTTC: Ubukerarugendo mu Rwanda bwaciye agahigo mu 2024

Ubukerarugendo mu Rwanda bwatanze umusaruro wa miliyari 1.9 z’amafaranga y’u Rwanda mu 2024, nk’uko byagaragajwe na raporo nshya y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ryita ku Bukerarugendo n’Ingendo (WTTC), yashyizwe ahagaragara mu ntangiriro z’icyumweru.

Uyu musaruro ungana na 9.8% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP), wiyongereyeho 17.7% ugereranyije n’umwaka wa 2019 mbere y’icyorezo cya COVID-19, bityo uhindura 2024 nk’umwaka ubukerarugendo bwungutsemo menshi mu mateka y’u Rwanda.

Nk’uko WTTC yakomeje ibigaragaza, uru rwego rwashyigikiye imirimo isaga 386,000 mu 2024. Abakerarugendo baturutse mu mahanga binjije mu gihugu amafaranga agera kuri miliyari 1, ni ukuvuga inyongera ya miliyari 169 ugereranyije n’umwaka wa 2019. Abakerarugendo b’imbere mu gihugu basize miliyari 773, izamuka ringana na 32.2% ugereranyije n’igihe cya mbere y’icyorezo.

Iri terambere rifatwa nk’umusaruro w’ingamba zihamye za Leta y’u Rwanda zirimo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku gaciro, aho kwibanda ku mubare w’abasura igihugu.

Ibi bigaragarira mu bikorwa nka gahunda zo gusura ingagi mu Birunga, ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije muri Pariki za Nyungwe na Akagera, ndetse n’iterambere ry’ubukerarugendo bushingiye ku mikino n’inama mpuzamahanga.

Mu bikorwa byagize uruhare mu guteza imbere uru rwego, harimo n’iyubakwa ry’Ikibuga Mpuzamahanga cya Bugesera, giteganyijwe kwakira abagenzi miliyoni 14 buri mwaka. Uru rwego rwitezweho kongera umubare w’abakerarugendo n’amafaranga igihugu cyinjiza.

Icyizere gishingiye ku mibare ya 2025

WTTC itangaza ko mu mwaka wa 2025 ubukerarugendo buzaguka ku muvuduko wa 13%, bugatanga umusaruro wa miliyari 2.1 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 10.3% by’umusaruro mbumbe w’igihugu. Biteganyijwe ko uru rwego ruzateza imbere imirimo irenga 402,000, ni ukuvuga 8% by’imirimo yose mu gihugu.

Abakerarugendo baturuka hanze bazinjiza mu gihugu asaga miliyari 1.2, naho ab’imbere mu gihugu bagere kuri miliyari 822. Ibi byose bigaragaza icyizere gihanitse ku kamaro k’ubukerarugendo nk’imwe mu nkingi zikomeye z’ubukungu bw’u Rwanda.

Ijambo ry’ubuyobozi bwa WTTC

Madamu Julia Simpson, Umuyobozi Mukuru wa WTTC, yagize ati: “U Rwanda ni urugero rugaragara rw’uko ubukerarugendo bushobora kuzamura ubukungu iyo bufashijwe na gahunda zifite icyerekezo n’ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera. Politiki y’igihugu ishyira imbere kurengera ibidukikije, guhanga udushya no kwagura urwego rw’ubukerarugendo bigira u Rwanda intangarugero muri Afurika ndetse no ku isi.”

Raporo ya WTTC ikomeza igaragaza ko u Rwanda rugeze ku rwego rwo gushyira imbere ubukerarugendo bushingiye ku ndangagaciro n’iterambere rirambye, binyuze mu kwakira inama mpuzamahanga, amarushanwa y’imikino, n’ubukerarugendo buha agaciro umuco n’ibidukikije. Ibi byose byongera icyizere ko igihugu gishyize imbere uru rwego, gishobora kurukura ku rundi rwego.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *