Uyu munsi, ku itariki 12 Kamena, Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Yusuf Murangwa, aramurikira inteko ishinga amategeko raporo y’ingengo y’imari, aho guverinoma iteganya gukoresha amafaranga arenga tiliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26.
Biteganijwe ko Minisitiri aza kugaragaza uko guverinoma izinjiza n’uko izasohora amafaranga mu mwaka w’ingengo y’imari utaha, nyuma y’ibyifuzo by’abagize inteko ishinga amategeko muri Gicurasi aho Minisiteri y’Imari yari yasabwe kugira ibyo ihindura mu ingengo y’imari yari yari yamuritswe.
Inyandiko z’ingengo y’imari zigaragaza gahunda ya guverinoma yo gukoresha tiliyari zisaga 7 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka mushya w’ingengo y’imari, uzatangira ku itariki ya 1 Nyakanga, yagejejwe ku nteko ishinga amategeko ku itariki ya 8 Gicurasi, kandi yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri ku wa Mbere, itariki ya 9 Kamena.
Ibahasha yerekana ubwiyongere bwa 21%, cyangwa hejuru ya tiriyali 1,2 z’amafaranga y’u Rwanda yiyongereye kuri tiriyali 5.8 z’amafaranga y’u Rwanda yari yemejwe mu mwaka w’ingengo y’imari.
Biteganijwe ko ingengo y’imari yongerewe izakoreshwa mu mishinga y’ingenzi, harimo nk’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga gishya cya Kigali, cyubakwa i Bugesera, n’ibindi byihutirwa nko guhanga imirimo, inganda, kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, no kongera inyubako ziyubashye.


