20250612_135016

Abasirikare barenga 700 ba SADC banyuze mu Rwanda bataha

Icyiciro cya mbere cy’abasirikare barenga 700 Umuryango wa SADC wari warohereje kurwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kane cyanyuze mu Rwanda gitaha.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo imodoka zitwaye bariya basirikare zinjiye mu Rwanda ziturutse mu mujyi wa Goma babagamo, mbere yo gutangira urugendo ruberekeza iwabo.

Bisi 14 zari ziherekejwe na Polisi ndetse n’ingabo z’u Rwanda ni zo zanyuze mu Rwanda zitwaye bariya basirikare, ibikoresho byabo bwite ndetse na bimwe mu bikoresho bifashishaga ku rugamba byari byarasigaye.

Bose hamwe ni 742, barimo aba Tanzania 255, abo muri Afurika y’Epfo 249 na 238 bo muri Malawi.

Byitezwe ko bariya basirikare nyuma yo gusohoka ku butaka bw’u Rwanda bakomereza i Chato muri Tanzania.

Abanya-Tanzania barahava bakomereza i Dar es Salaam, mu gihe abanya-Afurika y’Epfo na Malawi bo bafata indege zibajyana iwabo.

Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF), ku wa Gatatu cyatangaje ko abasirikare bacyo bazakirirwa na Minisitiri w’Ingabo za kiriya gihugu ndetse n’abayobozi bakuru mu ngabo i Bloemfontein, ejo ku wa Gatanu tariki ya 13 Kamena, saa sita z’amanywa.

SADC yari yatangiye gucyura ziriya ngabo, nyuma y’uko kuva ku wa 29 Mata yari ihugiye mu gucyura ibikoresho byazo bya gisirikare, birimo intwaro yanyuzaga ku butaka bw’u Rwanda.

Mu mpera za 2023 ni bwo uriya muryango wari warohereje ziriya ngabo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gufasha ku rugamba ingabo za kiriya gihugu mu ntambara zirwanamo n’umutwe wa M23.

Icyemezo cyo gucyura ziriya ngabo cyakurikiye imirwano ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC ryarimo na SADC ryatsinzwemo n’uriya mutwe, bikarangira uzambuye ibice bitandukanye birimo n’Umujyi wa Goma.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *