Mu masaha ya saa sita kuri uyu wa Gatandatu, habaye impanuka ibabaje mu mujyi wa Kigali, ahazwi nka Gare ya Nyabugogo.
Imodoka itwara abagenzi bivugwa ko ikorera mu mihanda ya Kigali, yagonze inyubako icururizwamo amatike ahakorera sosiyete ya Zebra.
Abari hafi y’aho byabereye batangaje ko iyi modoka yabuze feri igonga abantu ndetse n’urukuta rw’inzu, rugwira bamwe bari bayirimo.
Polisi y’u Rwanda binyuze kuri X yemeje ko yahise igera ahabereye impanuka kugira ngo hatangire iperereza yo kumenya icyayiteye.
Nubwo hataratangazwa umubare nyawo w’abakomeretse cyangwa abitabye Imana, abari aho bavuga ko hari abahitanywe n’iyo mpanuka.
Imbangukiragutabara zahise zihagera zitwara abakomeretse bajyanwa kwa muganga.
Polisi ikomeje gukurikirana iki kibazo no gushaka amakuru arambuye ku byabaye.



