Intumwa za RD Congo n’u Rwanda zari zitegerejwe i Washington muri iki cyumweru mu biganiro ku kibazo cy’uburasirazuba bwa Congo, biravugwa ko zamaze kuhagera kandi zatangiye akazi. Batangiye ibiganiro byabo imbonankubone, bwa mbere kuva Abanyamerika binjira muri iki kibazo. Intego yabo? Kugera ku masezerano agomba gushyikirizwa abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi.
Nta tariki yashyizweho yo gushyira umukono ku masezerano, nubwo Abanyamerika bizeye ko azasinywa mbere ya Nyakanga nk’uko iyi nkuru dukesha Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ivuga.
Iyi nkuru iravuga ko ubu nta kuganira binyuze ku bahuza b’Abanyamerika cyangwa mu butumwa bwa WhatsApp; mu minsi ibiri cyangwa itatu ishize, aho impuguke z’Abanyekongo n’Abanyarwanda ziri kuganira imbonankubone hagati yazo i Washington.
Ikiri ku meza ni umushinga w’amasezerano twavuze mu ntangiriro z’iki cyumweru. Ni umushinga wa kabiri wateguwe n’abafashanyabikorwa b’Abanyamerika bakurikije ibitekerezo bya mbere byaturutse ku mpande zombi.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagize icyo avuga ku munsi w’ejo kuri ibi biganiro abinyujije kuri X.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe yagize ati: “Ku ikubitiro, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatekerezaga kugera ku masezerano hagati muri Kamena, ariko” iyo yari yo ntego ya mbere […] yagombye guhuzwa n’ukuri kw’imishyikirano. ”
Biteganijwe ko abayobozi ba diplomasi y’u Rwanda na Congo bazongera guhurira i Washington, igihe amasezerano y’ibanze azaba amaze kumvikanwaho hagati y’impuguke, mbere y’inama izahuza ba perezida ba Congo n’u Rwanda imbere ya Trump.
Nta ngengabihe ihamye yo gukurikiza muri iki gihe, ariko Abanyamerika barashaka ko bigenda vuba vuba cyane, aho bizera ko bazabigeraho muri Nyakanga, nk’uko amakuru ava muri Amerika agera kuri RFI akomeza avuga.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yongeye kwibutsa ku mbuga nkoranyambaga ko amasezerano azagerwaho ari uko gusa amasezerano y’amahoro afitiye inyungu impande zombi agezweho”, kandi ko hagati aho imishyikirano ikomeje.


