Abafana basabye Diamond gutera inda uwiswe ” Perezida w’abagore batagira abagabo”

Abafana b’umuririmbyikazi Akothee ukomoka mu gihugu cya Kenya, bakunze kwita Perezida w’abagore abatagira abagabo, bahaye umukoro Umunya-Tanzania, Diamond Platnumz wo kuzamutera inda kugira ngo bemere ko ari umugabo wa nyawe.

Umuhanzi Diamond yagarutsweho cyane kubera amafoto y’abagore bose yakundanye na bo yafashe akayashyira ku rukuta rwa Instagram. Ibi byabaye ku wa 08 Werurwe 2020, umunsi mpuzamahanga w’abari n’abategarugori.

Diamond usanzwe ari se w’abana bane, yasabwe n’abafana gushaka umugore utinyitse atera inda kugira ngo bemere ko ari umugabo udashidikanywaho.

Uwo abafana barangiraga Diamond nta wundi, uretse Esther Akoth uzwi mu muziki wa Kenya nka Akothee. Uyu mugore muri Kenya afatwa nka “Perezida w’abagore batagira abagabo”, ibishimangira buryo ki afite igitinyiro.

Uwitwa Elvin yagize ati” Uyu muhungu wa Tandale (Diamond) agomba gushimangira ko ari intare ya nyayo natera Akothee inda.”

Akothee usanzwe ari umubyeyi w’abana batanu, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yasabye abafana be basabaga Diamond kumugira inda ko bamuha amahoro, bitewe n’ikoranabuhanga yifitiye ibibazo bye agomba kwitaho. Ati” Nkeneye kwita ku basaza banjye b’abera(abana be yise gutyo) mu mahoro. Barankeneye.”

Akothee yavuze ko anaramutse atewe na Diamond ubuzima bwe bushobora guhinduka intambara mpuzamahanga, kuko ari umuntu ugira uburakari kandi akaba atari umuntu wo gukiniraho.

Mu bundi butumwa Akothee yacishije ku rubuga rwe rwa Instagram, yavuze ko atari mu bwoko bw’abagore bashobora kwemerera kubera umugabo runaka umugore wa kabiri.

Umuhanzi Diamond Platnumz aherutse gutandukana n’umukunzi we Tanasha Donna wahise wisubirira iwabo muri Kenya. Tanasha yashinje Diamond kuba umubeshyi no kutagira urukundo rukwiye.

Tanasha yavuze ko ubu icyo ashyize imbere ari ukwiyegurira Imana, no kurera umuhungu yabyaranye na Diamond uko bikwiye. Diamond kandi afite abandi bana batatu, barimo babiri yabyaranye na Zari n’umwe yabyaranye na Hamisa Mobetto.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *