Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bitarenze uku kwezi kwa Werurwe 2020, buzaba bwarangije kwimura Abaturage bose batuye mu bishanga.
Byatangajwe kuri uyu wa 09 Werurwe ubwo ubuyobozi bw’Umujyi bwagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru.
Uretse abatuye mu bishanga bazaba barangije kwimurwa mu gihe cy’ibyumweru bitatu biri imbere, ibikorwa nk’inganda n’amagaraje biri mu bishanga na byo bigomba kuba byahavanwe. Magingo aya i Kigali hamaze gusenywa ingo 5,600.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yemeje ko ibikorwa byo kwimura abaturage Bizarangirana na Werurwe, nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu mezi ashize.” Agira ati “Ibindi birimo gusenywa ni amagaraje, inganda n’ibindi bikorwa kandi bigenda neza. Birimo gukorwa no mu rwego rwo kubungabunga ibishanga, kugeza ubu hakaba hamaze kuvanwa mu bishanga imiryango 5,600 kandi birakomeje, bikazatuma Kigali iba umujyi mwiza wo guturwa wujuje ibisabwa.”
Rubingisa yavuze ko hagiye kwimurwa imiryango irenga 1,000 mu buryo bwihuse, icyo gikorwa kikaba giteganyirijwe ingengo y’imari ya miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda, azifashishwa mu gukodeshereza inzu abatishoboye bazimurwa, no kubafasha kubaho mu gihe hazaba hagishakishwa uko batuzwa mu buryo buhamye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko kuva igikorwa cyo kwimura abatuye mu bishanga cyatangira kigenda neza. Ati “Kuva iki gikorwa cyatangira mu mpera z’umwaka ushize, gikomeje kugenda neza kuko harimo ubufatanye bw’abaturage. Hari bamwe biyimura ubwabo bamaze kubona neza ko batuye mu bishanga ndetse ko aho batuye hashobora gushyira mu kaga ubuzima bwabo.”
Biteganyijwe ko gahunda yo kwimura abatuye mu bishanga igomba gukomereza ku batuye Kimisagara iruhande rw’umugezi wa Mpazi, Gatsata, Gikondo, Kimihurura mu Myembe, Kangondo (Bannyahe), Mulindi kuri 12, Rwampara, bimwe mu bice bya Nyarutarama n’ahandi.
Minisitiri Shyaka n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali bavuze ko ahamaze kwimurwa abantu mu bishanga hahita hatangira gutunganywa hagashyirwa ubusitani buteyemo ibiti byiza.”
Urugero Ni ahahoze akabyiniro kari kazwi nka ‘Cadillac’ ndetse no ku Kimicanga, ahahoze inzu zubatse mu kajagari ubu hakaba hari ibiti.
Umujyi wa Kigali wagize igitekerezo cyo kwimura abatuye mu bishanga mu Ukuboza umwaka ushize, mu rwego rwo kwirinda ingaruka mbi ziterwa n’imvura.
Ni nyuma y’uko byari bimaze kugaragara ko imvura igwa ari nyinshi igateza imyuzure yemwe ikanatwara n’ubuzima bw’abantu.


