Huye:Inkende zivugwaho konera abaturage ziri kuvugutirwa umuti

Ibiganiro hagati y’akarere ka Huye n’ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere RDB bigeze kure harebwa umuti ku kibazo cy’inkende zivugwaho kwangiza umusaruro w’abaturage muri aka karere.

Mu karere ka Huye ho mu ntara y’Amajyepfo ahegereye ishyamba rya Kaminuza rizwi nka Aruberitumu hakunze kugaragara inkende bivugwa ko zitagenzwa na kamwe aho zidatinya no kwigabiza imihanda zigatembera ku buryo zigera i Cyarwa, i Mpare, mu mujyi rwagati ndetse no mu gishanga cya Rwasave.

Izi nkende uretse kuba zatera ubwoba abana bato igihe batari kugendena n’abantu bakuru zivugwaho kwiba ibicuruzwa muri za butike,ku bacururiza mu masoko atubakiye ndetse no kwangiza umusaruro nk’ibigori cyane ku bahinzi bo mu bishanga bikikije iri shyamba ryabaye indiri y’izi nyamaswa.

Abaturage bafite imyaka mu mirima iri hafi n’ishyamba ndetse n’abacuruzi cyane cyane ab’imbuto bakorera ahagana ku marembo ya Kaminuza by’u Rwanda ishami rya Huye ntibasiba kwinubira ubujura bakorerwa n’izi nkende kandi ntibabe babona aho babariza ibyabo byangijwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange yabwiye Bwiza.com ko ikibazo cy’uko inkende zitubakiye kizwi ndetse cyanamenyeshejwe RDB bakaba bateganya ko hari uburyo zigiye gucungwa gusa avuga ko ikibazo cy’abo zangiriza umusaruro atarakigezwaho. “Ntabwo icyo kibazo cy’abo inkende zonera ibigori tukizi gusa ikigaragara nuko umujyi ahantu hatandukanye hagaragara inkende. Turi mu biganiro na RDB ku girango hashakwe uburyo izo nkende zabungwabungwa.”

Meya Sebutege nta gihe ntarengwa cyo kuba inkende zizaba zamaze kubungwabungwa yatanze.

Muri iyi minsi mu bice bitandukanye by’igihugu cyane cyane mu ntara y’Amajyepfo,abaturage bari kwanika umusaruro w’ibigori banakusanya ibyatinze mu mirima.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *