Ibitaro bikuru bya Ngozi biri mu ntara ya Ngozi mu gihugu cy’ u Burundi biri mu bihe bikomeye, kubera ikibazo cy’ibura ry’abaganga n’ abahari na bo bakaba barimo kuhava bakigira gushakira akazi ahandi.
Ibi ngo bigaterwa n’ uko leta ntabushobozi ifite bwo guhemba abaganga binzobere bamenyereye akazi umushahara ujyanye n’ akazi baba bakoze ndetse no kuba ntabikoresho bihagije bihari bituma bashobora kunoza neza akazi kabo.
Amakuru atangwa n’ ubuyobozi bw’ ibi bitaro avuga ko mu gihe cy’umwaka umwe gusa, abaganga barenga umunani b’ inzobere bamaze gusezera ku kazi, benshi muri bo bakaba baragiye gushakira akazi ahandi.
Amakuru avuga kandi ko benshi bigira mu bihugu bituranyi aho bashobora kubona akazi kabaha umushahara utubutse ndetse n’ ibikoresho bibafasha mu kazi kabo ka buri munsi.
Kuba ibi bitaro nta muganga w’inzobere bigifite ngo byateje igihombo gikomeye cyane ku ireme ry’ubuvuzi, kuko abarwayi batacyakirwa neza, ndetse bamwe bagasabwa kujya gushakira ubuvuzi mu bindi bitaro biri kure.
Umuyobozi w’ibitaro, Guillaume Ntawukuriryayo, avuga ko ibibazo bikomeye biri mu mitangire ya serivisi igenerwa abarwayi aho yagize ati: “Hari imbogamizi nyinshi mu kwakira abarwayi no kubaha ubuvuzi bukwiriye.”
Mu rwego rwo gushaka umuti urambye, ubuyobozi bw’ibi bitaro bwatangaje ko mu mwaka wa 2026 hazakorwa igikorwa cyo gushaka abandi baganga bane b’inzobere, bazaba bafite ubumenyi bujyanye n’ibikenewe byihariye muri ibi bitaro bya Ngozi.
Muri iki gihe, ibitaro biri gukoresha abaganga bakirangiza kwiga, ku buryo ntaburambe n’ ubunararibonye buhagije mu kazi bafite, bityo bagahura n’imbogamizi nyinshi mu kuvura indwara zikomeye.
Abaturage bo mu karere ka Ngozi barasaba leta n’ubuyobozi bw’ibitaro gushyiraho ingamba zihuse zo kugarura ikizere mu baturage ku bijyanye n’ ubuvuzi, mu rwego rwo kwirinda guhabaSerivisi itanoze cyangwa guhitanwa n’indwara.


