Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari mu mujyi wa Bukavu wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo aho yageze avuye i Goma.
Kabila yari amaze ukwezi kurenga aba mu mujyi wa Goma, aho yageze nyuma yo kuva mu buhungiro.
Abamwegereye bavuga ko i Bukavu byitezwe ko ahahurira akanagirana ibiganiro n’abantu batandukanye, mu rwego rwo gushakira umuti urambye ibibazo byugarije RDC.
Mu bo bagomba guhura harimo abanyapolitiki bo muri Kivu y’Amajyepfo, abahagarariye amadini, abahagarariye amashuri makuru na za kaminuza, abahagarariye inzego z’abagore ndetse n’abatware gakondo.
Kabila ubwo yaganiraga n’ibyiciro bya bariya bantu bo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bamusabye gukoresha ubunararibonye afite agafasha RDC kubona amahoro.


