Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kamena, yahuye anagirana ibiganiro na Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria.
Umukuru w’Igihugu na Obasanjo baganiriye ku ngingo zitandukanye.
Mu byo baganiriyeho nk’uko Perezidansi y’u Rwanda yabitangaje mu butumwa yanditse ku rubuga rwayo rwa X, harimo “uko ibintu byifashe mu karere ndetse no ku bibazo bitandukanye bifitiye inyungu umugabane n’Isi”.
Abayobozi bombi kandi bahanye ibitekerezo ku nzira igana ku mutekano, ubufatanye, n’iterambere.
Usibye kuba Obasanjo yarayoboye Nigeria, asanzwe ari umwe mu bahuza bashyizweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) kugira ngo bafashe Abanye-Congo kumvikana, bashakire hamwe icyagarura amahoro n’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Paul Kagame yahuye na we, mu gihe hari hashize ibyumweru hafi bitatu atagaragara mu ruhame.
Ibi byatumye abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakwirakwiza ibihuha bitandukanye ku buzima bwe.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri yari yatanze umucyo kuri biriya bihuha, avuga ko Umukuru w’Igihugu yari yarafashe akaruhuko.


