Biravugwa ko Munyaneza Didier, Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare Team Rwanda, yaba yaratorokeye mu Bufaransa ubwo we n’abandi bakinnyi bari basoje gahunda y’imyitozo n’amasiganwa yaberaga muri icyo gihugu.
Munyaneza wari kumwe n’abandi bakinnyi umunani, barimo Mugisha Moïse na Manizabayo Jean de Dieu, bamaze ibyumweru bibiri mu Bufaransa bitabiriye amasiganwa arimo Critérium de Vire, GP Chevreville n’andi.
Gusa ku munsi bagombaga gusubira mu Rwanda, Munyaneza ntiyagaragaye ku kibuga cy’indege. Ibi ni byo byateye amakenga, bituma hakekwa ko yaba yafashe icyemezo cyo kuguma mu Bufaransa.
Uyu mukinnyi w’imyaka 27, ukomoka mu Rwanda, afite amateka mu makipe yo muri Afurika y’Epfo no mu birwa bya Martinique, akaba ari umwe mu bakinnyi bafite uburambe muri Team Rwanda.
Ibi bibaye mu gihe Ikipe y’Igihugu yitegura Shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda muri Nzeri.
Nta kintu kiratangazwa n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Amagare mu Rwanda cyangwa umutoza David Louvet ku mpamvu nyakuri y’itaboneka rya Munyaneza ku rugendo rw’itsinda.


