Icyiciro cya nyuma cy’ingabo umuryango wa SADC wari warohereje kurwanya umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatandatu cyatashye giciye mu Rwanda.
Abasirikare 576 ni bo batashye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.
SADC yasoje gucyura Ingabo zayo, nyuma y’uko yari yatangiye iki gikorwa ku wa 29 Mata uyu mwaka ubwo yatangiraga gucyura ibikoresho bya ziriya ngabo na bamwe mu basirikare.
Mu mpera za 2023 ni bwo uriya muryango wari wohereje muri RDC ingabo, gusa muri Mutarama uyu mwaka zatsinzwe na M23 bari bahanganye nyuma yo kuzambura Umujyi wa Goma.
Afurika y’Epfo ni yo yari ifite ingabo nyinshi muri RDC dore ko yari ihafite izirenga 2,000; mu gihe Malawi na Tanzania bombi bari bahafite izibarirwa mu 1,000.


