Urubanza rwa Sean “Diddy” Combs, icyamamare mu njyana ya hip-hop, ruri kugera ku musozo nyuma y’ibyumweru birindwi rutangiye, aho ashinjwa ibyaha bikomeye birimo gucuruza abantu no kuyobora ihuriro ry’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Mu gusoza iburanisha, umwunganizi we mu mategeko, Marc Agnifilo yavuze ko leta ya Amerika yananiwe kugaragaza ibimenyetso bifatika, ashimangira ko Diddy yagabweho ibitero n’abamushinja kuko ari icyamamare cy’umutungo.
Yagize ati: “Ibi ni ibirego bidafite ishingiro. Nta cyaha cyagaragajwe, ahubwo bamwihimuyeho kubera izina rye.”
Ibi byahise byamaganwa n’ushinjacyaha Maurene Comey, wavuze ko imyaka 20 Diddy yamaze akora ibi bikorwa, byagombaga kurangira muri uru rubanza. Yabwiye inteko iburanisha iti: “Uyu si Imana. Igihe kirageze ngo ahanwe.”
Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso birimo ubutumwa, amajwi n’inyandiko za banki, bushingira ko Diddy yakoze ibi byaha mu gihe kirekire, akabihisha inyuma y’icyubahiro n’amafaranga.
Urubanza rurimo kwitabwaho cyane n’itangazamakuru, aho benshi bategereje umwanzuro w’abacamanza, uzasobanura niba Diddy azahamwa n’ibyaha cyangwa azarekurwa.


