Screenshot_20250628-144212_1_copy_1000x520

Uganda: Umunyarwanda afunzwe akekwaho kwiba imbunda

Umunyarwanda witwa Manizabayo Dieudonné, afungiye i Kabale muri Uganda akekwaho kwiba imbunda umurinzi wa kimwe mu bigo bicunga umutekano byigenga.

Manizabayo wari usanzwe akorera ubucuruzi mu mujyi wa Kabale, ubutabera bwa Uganda bumukurikiranyeho icyaha cy’ubujura gihanwa n’ingingo za 237 (1) n’iya 244 z’amategeko ahana ibyaha muri Uganda.

Ku wa Gatanu tariki ya 27 Kamena yari yitabye umucamanza Julius Mutabazi, ariko urubanza rwe rwimurirwa ku wa 1 Nyakanga kubera ko umushinjacyaha wagombaga kumushinja atabonetse.

Mu kirego ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko, bwashinje Manizabayo w’imyaka 34 y’amavuko kwiba imbunda ifite No UG-PSO-5642110028-1520 ndetse n’amasasu abiri, byose bifite agaciro k’amashiringi ya Uganda miliyoni 3.2 (arenga Frw 1,270,000).

Imbunda ashinjwa kwiba ni iya Sosiyete icunga umutekano ya Ruhama Veterans Security Company, akaba yarabikoze ku wa 10 Mata 2025.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *