Yasabye abasirikare kumusubiza umugabo we uri muri Boko Haram, bakwanga akiyahura

Asma’u Musa, umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko wabohowe mu 2016 n’ingabo za Nigeria mu bari barashimuswe n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram arashaka gusubira kureba umugabo we akunda, bitaba ibyo akiyahura.

Asma’u ari mu bakobwa bashimuswe n’abarwanyi ba Boko Haram mu myaka ibiri ishize. Avuga ko yagezeho akundwa cyane n’umwe mu bahagarariye aba barwanyi maze bakundana bombi. Avuga ko ndetse yamucengejemo imyemerere y’idini rya Isilamu, arariyoboka.

Asma’u avuga ko uwo atekereza ari umugabo we (wo muri Boko Haram), abandi barimo umuryango yavukiyemo atawitayeho. Ibyo asigaye akora byose birimo n’amasengesho bijyanye n’iri dini.

Iyi nkuru dukesha Naija Post abasirikare batandukanye barimo n’aba bagore boherejwe kumwumvisha uburyo gusubira muri Boko Haram ari ibyago kuri we ariko yanze kubyumva. Abasubiza ati: “Nababwiye ko nshaka gusubira ku mugabo wanjye. Niba ari umurwanyi wa Boko Haram, ntabwo mbyitayeho.”

Akomeza agira ati: “Njye ndamukunda kandi nimutandeka ngo musange, nsiyahura kandi amaraso yanjye azababarwaho.” Avuga ko Boko Haram ari inzira y’ubugingo bwe, kandi ari inzira izamugeza muri Paradizo. Ngo ntawe yasabye kumutabara kuko yari yishimanye n’umugabo we, umuryango we mushya ariko abantu baragiye byose barabyangiza.

Asma’u abaye umukobwa wa kabiri ugaragaje urutazashira ku murwanyi wa Boko Haram

Muri Mata 2014 ni bwo mu gace ka Chibok, abarwanyi ba Boko Haram bashimuse barenga 200, abenshi babagira abagore babo.

Icyo gihe ingabo za Nigeria zateguye operasiyo zitandukanye zigamije kubohora aba bana, bakurayo abarimo umukobwa witwa Amina Ali Nkeki muri Gicurasi 2016, icyo gihe yari yaramaze kubyara umwana w’umurwanyi wa Boko Haram.

Umwana wa Amina Nkeki yamubyaranye n’umurwanyi witwa Mohammed Hayatu. Uyu mukobwa ajya kubohorwa, ingabo z’igihugu zamusanze mu gashyamba bari kumwe n’umwana wabo, Hayatu atabwa muri yombi.

Uyu mukobwa yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ko uyu musore Hayatu agomba kumenya ko akimukunda n’ubwo batandukanyijwe. Ikindi ngo ntabwo yigeze ashimishwa no kubona umugabo we afungwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *