Nyuma y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryemeje ko imikino yose ritegura igomba kujya ikinwa nta mufana uri mu kibuga kubera icyorezo cya Coronavirus cyameze kugera mu Rwanda, abenshi mu bakunzi ba ruhago kwihangana kubaho batareba umupira byabananiye bahitamo kurira ibiti n’urukuta rukikije ikibuga.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2020 ubwo Minisiteri y’Ubuzima yatangazaga ko umurwayi wa mbere wanduye Coronavirus yagaragaye mu Rwanda, akaba ari Umuhinde wageze mu Rwanda tariki ya 08 Werurwe.
Nyuma y’iri tangazo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ribinyujije ku rubuga rwa Twitter ryahise ritangaza ko imikino yose izajya iba nta mufana uri mu kibuga mu gihe haburaga amasaha make cyane ngo imikino y’umunsi wa 24 wa Shampiyona ibere ku bibuga bitandukanye.
Bamwe muri aba bafana bananiwe kwihanganira kutareba aho amakipe yabo akina ni abagaragaye ku mukino ikipe ya Musanze FC yari yakiriyemo Gasogi United kuri sitade Ubworoherane maze bafotorwa buriye ibiti byari hafi aho bagera mu bushorishori maze abandi burira inkuta n’ibisenge by’amazu yari hafi aho.
Umukino wabaye mu muhezo imiryango ikinze warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.




