Goma: Abarundi barimo impunzi bagera ku 1400 bagiye gusubizwa iwabo

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru cyane cyane mu mugi wa Goma buhangayikishijwe n’Abarundi bagera ku 1400 bageze kuri ubu butaka kugeza mu ijoro rya tariki ya 13 Werurwe 2020 nta byangombwa bafite, bukaba bwanzuye ko bugiye kubasubiza iwabo.

Aba Barundi basakaye mu nkengero ndetse no hagati mu mugi wa Goma, aho zagiye zigera ziri mu matsinda mato mato, kugeza zigeze ku 1400, zishinga inkambi mu masambu atandukanye ari muri aka gace. Abagore ndetse n’abana bato ni bo biganje cyane muri zo.

Amakuru avuga ko Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rwabasuye ruri hamwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Carly Nzanzu Kasivita, abamugwa mu ntege ndetse n’abo mu nzego z’umutekano, basanga nta byangombwa aba Barundi bafite keretse abari bafite iby’Akarere k’Ibiyaga bihagari bimaze umwaka bicyuye igihe nk’uko ikinyamakuru Interview.CD cyabitangaje. Aba bayobozi bemeza ko aba Barundi bageze i Goma mu buryo butemewe.

Babajijwe impamvu yatumye bajya i Goma, bamwe basobanura ko ari impunzi za politiki kandi ko zitishimiye icyemezo cy’ubuyobozi cyo kuzisubizwa mu gihugu zaturutsemo (u Burundi), abandi basobanuye ko bagiye mu rugendo rutagatifu (pilgrimage) rwo kwibuka bene wabo biciwe muri Businge.

Abatangaje ko bashaka ubuhungiro bagaragaza ko batizeye umutekano wabo mu gihe baba basubijwe mu Burundi, igihugu kivugwamo umutekano muke wa bamwe mu baturage.

Ubuyobozi ntabwo bwatangaje igihe aba Barundi bazasubirizwa iwabo gusa abaturage ba Goma barasabwa kuba maso kandi bubizeza ko inzego z’umutekano zikomeje kurinda inkambi barimo iherereye mu majyepfo ya Goma.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *