Ibitaro bya Kaminuza ya Butare CHUB, byahakanye amakuru avuga ko ari byo byashyize ku karubanda indangamuntu y’Umuhinde witwa Sharma Guljari Lal yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko ari we winjije Coronavirus mu Rwanda.
Ku wa 14 Werurwe ni bwo Minisiteri y’ubuzima yasohoye itangazo rivuga ko mu Rwanda hagaragaye umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Virusi ya Corona.
Minisante yavuze ko uwo muntu afite ubwenegihugu bw’Ubuhinde, akaba yarageze mu Rwanda ku wa 08 Werurwe.
Iri tangazo ryakurikiwe n’ikarita ndangamuntu y’umunyamahanga witwa Sharma Guljari Lal w’Umuhinde yahise itangira gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, bivugwa ko ari we wagaragayeho icyo cyorezo.
Itangazo Minisante yasohoye nyuma rivuga ko Sharma atari we wazanye Coronavirus mu Rwanda.
CHUB yahakanye gushyira ku karubanda Sharma
Umwe mu bakorana na Sharma mu mushinga witwa Peat to Power ucukura nyiramugengeri mu karere ka Gisagara, yahishuye ko Sharma wiriwe akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ejo nta kibazo afite, ndetse akaba ari mu kazi ke nk’ibisanzwe.
Uwo muntu aganira n’umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA, yavuze ko mu gitondo cy’itariki ya 14 Werurwe Sharma yagiye kwivuza bisanzwe muri CHUB, bagasanga nta Coronavirus afite.
Ngo byabaye ngombwa ko bamushyira mu kato mbere yo koherereza amwe mu maraso ye muri laboratwari nkuru y’igihugu, gusa ibisubizo bije basanga nta Coronavirus arwaye bahita banamusubiza mu kazi.
Atunga agatoki ibitaro yagize ati” ikintu rero cyadutangaje ni ukuntu indangamuntu ye yagiye ahagaragara…Ikindi navuganye na muganga waduhaye ibisubizo ndamubwira nti muhanga, turakeka ko ariya makuru yaturutse mu bitaro umukozi wacu yivurijemo.”
Mu kiganiro Bwiza yagiranye na Ntawurushimana Jean Nepo ushinzwe inozamubano (Public Relations) muri CHUB, yavuze ko amakuru avuga uriya Muhinde yivurije muri CHUB ari ibihuha, ko ahubwo ngo yagiye kwivuza mu bitaro bya Kabutare na byo biri mu karere ka Huye.
Ntawurushimana yanenze kuba indangamuntu y’uriya muntu yarashyizwe ahagaragara agira ati”gutanga indangamuntu y’umukiriya ukayashyira ku rubuga ntabwo ari briza, nta muntu wabishima.”
Bwiza.com yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabutare, gusa ntiyabubona ku murongo wa Terefoni.
Ku wa 14 Werurwe nyuma yo kubisabwa n’abakoresha ba Sharma, Minisiteri y’ubuzima yasohoye itangazo rinyomoza ko ari we winjije icyorezo cya Corona mu gihugu.
Iri tangazo ryanyujijwe kuri Twitter riragira riti”Indangamuntu iri gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ni iya Sharma Guljari Lal utarwaye Coronavirus ndetse udafite aho ahuriye n’uwatangajwe ko afite Coronavirus.”
Busoza bugira buti” Minisiteri y’ubuzima yamaganye yivuye inyuma ikwirakwizwa ry’amakuru adafitiwe gihamya.”


