Bamwe muri aba baturage ni ubwa mbere bagiye korora itungo

Rusizi: Abaturage 130 batishoboye bahawe ingurube zo korora

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubukene muri bamwe mu baturage b’umurenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, abaturage 130 bafite abana bafashwa n’umushinga RW 0318 uterwa inkunga na Compassion International bashyikirijwe ingurube basabwa kuzitaho kugira ngo na bo bazabashe koroza abandi mu bihe biri imbere.

Bamwe mu bazishyikirijwe babwiye Bwiza.com ko kutagira itungo na rimwe mu nzu, bikongeraho no kutagira amasambu ahagije yo guhinga nta n’ikindi bagira bakuraho ifaranga, bigakubitiraho no gushyirwa mu cyiciro cya 3 cy’ubudehe batagira n’urwara rwo kwishima bigatuma hari gahunda za Leta zigamije kuzamura imibereho y’abaturage zitabageraho zirimo na gahunda ya Gira inka, byabashyize mu bukene butavugwa,bakizera ko guhabwa itungo hari aho byaba bigiye kubavana no kubageza.

Ngendahayo Daniel utuye mu mudugudu wa Buzi, akagari ka Gakomeye muri uyu murenge,yabwiye Bwiza.com ko ari ubwa mbere mu rugo rwe hagiye gukandagira itungo, akaba abikesha umwana we ufashwa n’uyu mushinga RW 0318 ukorera muri ADEPR paruwasi ya Ntura muri uyu murenge, kuba atagiraga agatungo bikaba ngo byamuteraga ubukene bukabije no kutabona icyo akuraho ibitunga abana be 7.

Yagize ati “Turi benshi muri uyu murenge tutagira agatungo ko korora bikadusubiza inyuma cyane mu iterambere kuko nk’ubu jye mfite abana 7,umwe ni we ufashwa n’uyu mushinga, nta sambu mfite ntunzwe no kwatisha n’aho natishije simbone ifumbire yo kuhashyira ngatahira aho,ariko kuba mbonye iri tungo ndizera neza ko hari ibigiye guhinduka.’’

Yarakomeje ati’’ Ubu ni bwo ngiye gutangira ubworozi, ngiye kuyitaho nibwagura nziture, izisigaye nshake uburyo bazikuramo inka abana batangire banywe amata kuko hari n’abo narwazaga imirire mibi kubera no kutabona amata mbaha,n’imboga zizaboneka kuko zibaza zifumbiye, tugasaba umurenge gushaka uburyo n’abandi batoroye amatungo yabageraho kuko nta kindi cyabakura mu mibereho mibi barimo.’’

Umushumba w’itorero ADEPR paruwasi ya Ntura uyu mushinga ukoreramo, Rév. Pasteri Ngarambe Etienne avuga ko bafasha abana 262 bo mu miryango ikennye cyane mu kubagobotora ku ngoyi y’ubukene hifashishijwe ku kubashyira mu mashuri no kubabonera ibyangombwa byose bibafasha kubaho neza, uretse aba borojwe,ngo hari n’abandi 30 bahawe izindi ngurube nk’impano mu bihe bishize, abubakiwe inzu batagiraga aho baba,n’ibindi byinshi byabakorewe,hakaba n’indi miryango 5 igiye gusanurirwa inzu zenda kuyigwaho,agasaba ababihabwa kubifata neza.

Ati’’ Turashaka ko mu bihe biri imbere ibyo guhora duteze amaboko abaterankunga bizavaho nk’uko umukuru w’igihugu ahora adukangurira kwigira. Ni yo mpamvu abazihawe basabwa kuzitura iturero,izo zituwe zikorozwa abandi bityo bityo, tukazagera ubwo abaturage benshi bazaba bafite itungo bikazafasha mu iterambere twese twifuza kuko ukena ufite itungo rikakugoboka.’’

Umukozi ushinzwe ubworozi muri uyu murenge wa Giheke, Masudi Jacques, yemeza ko umubare w’abaturage badafite agatungo na kamwe ukiri munini cyane kuko abagera kuri 30% mu baturage 23500 bawutuye batoroye kandi byaragaragaye ko kwiteza imbere woroye byoroha cyane mu bice by’icyaro,akavuga ko bakomeje kwifashisha abafatanyabikorwa babo ngo babikemure.

Yagize ati’’ abatoroye agatungo na kamwe batanishoboye baragera kuri 30% by’abaturage bose kandi uyu mubare uracyari hejuru cyane bikadindiza imibereho myiza yabo. Turakomeza kwifashisha abafatanyabikorwa bacu,yaba ari amadini n’amatorero n’abandi kugira ngo uyu mubare ugabanuke kuko icyo twifuza ari uko buri muturage yagira nibura itungo rimwe rigufi yorora iwe.’’

Gukura abaturage mu mibereho mibi hifashishijwe ubworozi ngo birakomeje muri uyu mushinga RW 0318 nk’uko bivugwa n’umuyobozi wawo Izabayo Pascal, usaba abahabwa aya matungo kuyabyaza umusaruro ugera no ku bandi akagira aho abakura n’aho abageza mu iterambere.

Bamwe muri aba baturage ni ubwa mbere bagiye korora itungo
Bamwe muri aba baturage ni ubwa mbere bagiye korora itungo

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *