Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa 15 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu bane banduye icyorezo cya Coronavirus bituma abamaze kwandura iki cyorezo mu gihugu baba batanu.
Itangazo Minisante imaze gushyira ahagaragara, rivuga ko bane bashya bagaragaweho Coronavirus bwarimo Abanyarwanda batatu ndetse n’Umugande umwe.
Aba barimo Umunyarwanda w’imyaka 34 wageze mu Rwanda tariki ya 06 Werurwe aturutse muri Sudani y’Epfo, umuvandimwe we w’imyaka 36 wageze mu Rwanda ku wa 08 Werurwe aturutse mu birwa bya Fiji ariko yabanje kunyura muri Amerika na Qatar ndetse n’umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 30 udafite urugendo yari aherutse Gukora mu mahanga.
Biyongeraho umusore w’inyaka 22 ufite ubwenegihugu bwa Uganda, wageze mu Rwanda ku wa 14 Werurwe aturutse i Londres mu Bwongereza.
Aba uko ari bane biyongera ku Muhinde wagaragayeho icyorezo cya Coronavirus ku wa 14 Werurwe.
Minisante yasabye ko hashakishwa abantu bose bagiye na bariya batanu, kugira ngo na bo basuzumwe banitabweho n’inzego z’ubuzima. Minisante kandi irasaba ko Abanyarwanda bubahiriza amabwiriza atangwa n’ubuyobozi.
Mu kanya kashize Perezida wa Republican Paul Kagame yifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku buzima OMD, muri gahunda yo gushishikariza abantu kugira ibiganza bisukuye, bakaraba amazi meza n’isabune mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.
Mu butumwa bwa Videwo yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yibukije abatuye isi ko gukaraba intoki ari bwo buryo bwonyine bwizewe bwo kwirinda Coronavirus, abasaba kubigira ibyabo.



