Mu gihe igiciro cya zahabu cyazamutse cyane mu 2025, ibi byagize ingaruka zikomeye mu karere ka Sahel k’u Burengerazuba bwa Afurika, ahari intambara, imidugararo n’ibura ry’umutekano.
Ibihugu bya Burkina Faso, Mali na Niger bifite zahabu nyinshi ituruka cyane mu bucukuzi butemewe kandi butagenzurwa, bizwi nk’ubucukuzi bw’abaturage. Ubu bucukuzi bwinjiza miliyari nyinshi z’amadolari, ariko ni amafaranga atagera ku baturage.
Abategetsi b’ingabo bayoboye ibyo bihugu bashaka kugera ku nyungu ya zahabu kugira ngo babone amafaranga yo kurwanya imitwe y’iterabwoba nka al-Qaeda na Islamic State, ndetse no gukomeza ubutegetsi bwabo bushyigikiwe n’u Burusiya.
Umutwe w’abacanshuro wa Wagner n’uwawusimbuye, Africa Corps, ukorana n’izi Leta, aho ushinjwa kwishyurwa zahabu cyangwa uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro, ariko unashinjwa ibikorwa by’ihohoterwa bikabije ku baturage.
Amakuru y’Umuryango w’Abibumbye (UNODC) agaragaza ko umutungo waturutse mu bucukuzi butemewe ukomeje gutunga imitwe y’iterabwoba, harimo n’abayoboke ba JNIM (Jama’at Nusrat al-Islam wal-Muslimin), bigatuma intambara irushaho gukara.
Nubwo zahabu ishyirwa mu isoko mpuzamahanga, cyane cyane mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), ntibyoroshye kumenya inkomoko yayo. Ibi bituma zahabu y’amaraso igera ku isoko nta nkomyi.
Impuguke zivuga ko iyi zahabu ari yo ‘zahabu nshya y’amaraso’ muri Afurika, ariko itarashyirwaho ihame nk’iryashyiriweho amabuye ya diyama yatezaga intambara.
Mu gihe ibihugu bikennye nk’ibyo byo mu karere ka Sahel bikomeje kurwana ku mutekano n’ubusugire, zahabu yakabaye isoko y’iterambere isa n’iyahindutse imbarutso y’imiborogo n’ubupfakazi.


