101373e0-5717-11f0-b909-8945bce4d179.jpg (1)

Indege y’Igisirikare cya Uganda yakoreye impanuka muri Somaliya

Indege y’igisirikare cya Uganda yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Nyakanga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Aden Adde, giherereye mu murwa mukuru wa Somaliya, Mogadishu.

Ubuyobozi bwa gisivile mu bijyanye n’indege bwatangaje ko indege yari itwaye abantu umunani, ikaba yari ivuye ku kigo cya gisirikare cya Balidogle, mu ntara ya Lower Shabelle.

Amakuru aturuka ahabereye impanuka avuga ko indege imaze kugwa hahise habaho inkongi y’umuriro, ariko inzego z’ubutabazi zihutira kuyizimya mbere y’uko yangiza byinshi.

Abatangabuhamya bavuga ko bumvise iturika rikomeye bagahita babona umwotsi mwinshi w’umukara ugaragara hejuru y’ahabereye impanuka.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivili muri Somaliya, Ahmed Maalim yabwiye BBC ko impanuka yabereye mu gice cya gisirikare cy’icyo kibuga cy’indege, kandi ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane icyayiteye. Nta makuru ahamye aratangazwa ku bapfuye cyangwa abakomeretse.

Abasirikare ba Uganda bari muri Somaliya mu rwego rw’ingabo za Afurika Yunze Ubumwe (ATMIS), zifatanya n’iza Leta ya Somaliya mu rugamba rwo guhashya umutwe w’iterabwoba wa al-Shabab umaze imyaka urwana mu gihugu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *