Kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yategetse guhagarika ubufatanye n’Ikigo gishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’ingufu za nikeleyeri, IAEA (International Atomic Energy Agency), nyuma y’umushinga w’inteko ishinga amategeko.
Ibi, Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yabitegetse nyuma y’uko ibitero by’indege bya Israel na Amerika byibasiye ibigo byayo bitunganya ingufu za nikeleyeri, nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru bya Leta.
Pezeshkian yafashe iki cyemezo agendeye ku itegeko ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran mu Cyumweru gishize rihagarika ubwo bufatanye, kubera ko abanyapolitiki bose bashyigikiye icyifuzo cyo kurwanya IAEA nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru bya Leta ya Irani.
Uyu mushinga w’itegeko kandi washyigikiwe n’Inama ishinzwe Kurinda Iran nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ikomeza ivuga.
Iri tegeko rimaze gutorwa, Inama Nkuru y’Umutekano y’igihugu cya Iran yahawe inshingano zo kugenzura umushinga w’itegeko n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Amasezerano ku itunganywa ry’ingufu za nikeleyeri Iran yagiranye n’ibihugu by’ibihangange ku Isi, yagezweho bigizwe uruhare na Perezida wa Amerika w’icyo gihe, Barack Obama, yemereye Iran gutunganya uraniyumu kugera ku rugero rwa 3,67%, urugero ruhagije ku buryo rwacanira centrale nucléaire, ariko ruri munsi ya 90%, urugero rukenewe rwa uranium mu rwego rw’intwaro.


