Umugaba Mukuru w’Ingabo Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yategetse ko Brig. Gen Cyrus Besigye Bekunda atabwa muri yombi agafungwa.
Brig. Gen Besigye yari asanzwe ari umuyobozi wa Brigade y’Ingabo za Uganda ishinzwe ubwubatsi.
We n’abandi basirikare benshi ba UPDF bakurikiranweho ibyaha bya ruswa.
Gen. Muhoozi Kainerugaba mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yashinje uriya Jenerali na bagenzi be kuroga no kwanduza Igisirikare cya Uganda, ateguza ko agomba kubahana by’intangarugero.
Yagize ati: “Ejo hashize nategetse itabwa muri yombi rya Brig. Bekunda Besigye hamwe n’abandi ba Ofisiye bo muri Brigade y’ubwubatsi. Baroze, banduza kandi basuzugura ihame ritagatifu twamye tugenderaho nka UPDF ry’uko dushobora kwihaza, dushobora gukora neza.
Yunzemo ati: “Bakiriye amafaranga bayakoresha nabi! Reka igihano cyabo kibere abandi isomo.”
Brig. Gen. Besigye Bekunda yatawe muri yombi, nyuma y’iminsi mike Col. Godfrey Tukamwakira na we wahoze ayobora Brigade y’ubwubatsi mu ngabo za Uganda atawe muri yombi ku itegeko rya Gen. Kainerugaba.


