Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), kuri uyu wa Mbere yakiriye Ikigega cy’u Rwanda cyita ku bidukikije (FONERWA), mu rwego rwo kugisaba ibisobanuro kuri imwe mu mishinga yacyo yagiye igaragaramo ibibazo mu kubungabunga ibidukikije.
Imishinga yagarutsweho irimo uwa Green Gicumbi ukorera mu karere ka Gicumbi, ahari abaturage FONERWA ivuga ko yahaye ibiti by’imbuto ziribwa, nyamara Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta [OAG] rukavuga ko rutigeze buzibona mu igenzura rwakoze.
PAC yasabye FONERWA gutanga ibisobanuro ku masezerano yagiranye na rwiyemezamirimo mbere yo gutera biriya biti.
Ni nyuma y’uko igenzura ryakozwe ryagaragaje ko mu kagari ka Gihanga ho mu murenge wa Rubaya ubwo hasurwaga ibyo biti, nta byigeze biboneka mu mirima y’abaturage basuwe.
Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens, yavuze ko nko mu baturage babiri bifashishijwe mu gihe cy’isuzuma (Sample), uwagombaga kuba afite ibiti 19 by’imbuto ziribwa basanze afite bitandatu byonyine, mu gihe uwagombaga kuba afite 26 na we basanze afite bitandatu gusa; akibaza impamvu rwiyemezamirimo yishyuwe agera kuri 70% y’akazi yagombaga gukora nyamara abaturage batarigeze babona ibiti.
Umuyobozi Mukuru wa FONERWA, Mugabo Teddy, yavuze ko impamvu ibiti byabonetse byabaye bike ugereranyije n’ibyari byitezwe ari uko hari ibishobora kuba byarumye cyangwa bikangizwa n’imvura.
Yakomeje avuga ko hari igihe abagenerwabikorwa bitewe n’ubutaka bafite, ibiti bimwe mu biti byagiye biterwa mu mirima yabo iri mu gasozi aho guterwa mu ngo.
Kagenza Jean Marie Vianney uyobora umushinga wa Green Gicumbi ukorera muri FONERWA, we yasobanuye ko muri uriya mushinga ibiti byagombaga guterwa ari ibiti by’imbuto ziribwa (home garden fruits), ashimangira ko byose byatewe.
Ati: “Ibyo biti by’imbuto byaratewe hanyuma umugenzuzi w’imari icyo yabaze, yabaze ibiti biri mu rugo ariko abaturage bo ubwabo twajyanye no mu mirima kubimwereka aho byatewe. Abaturage bahisemo kubyimurira mumirima yabo.”
Umugenzuzi Mukuru wungirije w’Imari ya Leta, Munyanturire Jean Claude, yavuze ko ibiti byatanzwe muri raporo ari byo abaturage berekanye ubwo basurwaga.
Ati: “Abo twajyanye ni abantu bakurikiranye uyu mushinga, ndetse tugira amahirwe tunasangayo abo bagenerwabikorwa Augustin na Samuel. Icyo twakoze buri wese yari afite umubare w’ibiti by’imbuto yabonye barabitweretse turababaza tuti ‘nta bindi?’, baratubwira bati ‘ntabyo’.”
Perezida wa PAC yasabye FONERWA kuzajya ikurikirana ibyo ikora, kugira ngo icyo amafaranga ya leta yagenewe gukora abe ari cyo akoreshwa.


