Mu ntara ya Ngozi, komine Busiga mu gihugu cy’u Burundi, umunyeshuri w’imyaka 23 wiga mu ishami rya Bio-Chimie yabyaye mu gihe cy’ikizamini cya Leta.
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa 8 Nyakanga 2025, aho yari acumbitse muri Lycée Busiga, ahari kubera ibyo bizamini.
Uwo mukobwa yatangiye kubabara inda mu gihe abandi banyeshuri barimo bitegura ikizamini gikomeye, maze ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima kiri hafi aho, aho yaje kubyara umwana w’umukobwa, nk’uko bitangazwa n’abari kumukurikirana.
Ababyeyi b’uyu mukobwa batangajwe no kumenya ko umukobwa wabo yari atwite, kuko atigeze abibamenyesha mu gihe cyose cy’amasomo.
Abaharanira uburenganzira bw’abana bavuga ko ibi ari ikimenyetso cyerekana intege nke mu kurinda no gukurikirana ubuzima bw’abakobwa bari mu mashuri.
Basaba ko nyuma yo kwita ku mwana n’umubyeyi, hakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane uwamuteye inda, kandi amategeko akurikizwe.


