Umugore asigaye andaza mu modoka-Umugabo w’ i Kigali

Umugabo witwa Nkusi (izina ryahinduwe nk’uko yabisabye) avuga ko atuye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ariko ngo asigaye arara mu modoka kubera inkeke ashyirwaho n’umugore we.

Nkusi yandikiye Bwiza.com kuri info@bwiza.com avuga ko muri ibi bihe atorohewe n’umugore umushinja kumuca inyuma. Avuga ko umugore we yarakajwe n’uburyo ngo yabonye Nkusi ahobera umugore bakorana.

Avuga ko ubwo yabonaga iki kibazo cyavutse, yasobanuriye umugore we bafitanye abana batatu kuva babana mu 2005.

Nkusi yagerageje kwisobanura ariko biba iby’ubusa. Ati “ Nsanzwe nkora muri kimwe mu bigo bya Leta. Iyo ntashye akenshi hari igihe ndambura umusego w’imodoka nkayiryamamo. Nterwa ubwoba n’uburyo nasobanuriye umugore wanjye ibyo akeka akaba atarabyemeye. Namusabye ko yakora iperereza rye bwite ariko ntiyanyumva. Namubwiye ko nta mubano udasanzwe uri hagati yanjye n’undi mugore.”

Ibibazo byabye ibindi ubwo utubare twafungwaga hirindwa Coronavirus

Nkusi avuga ko akimara kubona uko umugore we yahindutse mu mezi abiri ashize: Nta kumuvugisha, nta kabariro, apanga gahunda za wenyine n’ibindi, yari asigaye arara mu kabari, agataha aje koga no gusubira mu kazi.

Aho utubari badufungiye, avuga ko abura aho yerekeza, aganira n’abandi bake, agahita ataha. Ubundi akicara mu modoka, akumva radiyo. Avuga ko hari igihe asinzira akisanga ijoro rigiye gucya ari ho yaraye.

Abandi bagabo bamugira inama ko uwo mugore ufite ifuhe ringana rityo yazanamwica mu gicuku. Arasaba inama kuri iki kibazo kuko we abona yasaba gatanya ariko akazitirwa n’ahazaza ku bana be.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *