Kagame yashimiye Canada na Ethiopia urukundo bagaragarije u Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Ahmed Abiy na mugenzi we wa Canada, Justin Trudeau ku nkunga ku rukundo bakomeje kwereka u Rwanda muri ibi bihe Isi yose ihangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yashimiye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ku neza bagiriye u Rwanda barugezaho inkunga y’ibikoresho Umuherwe wo mu Bushinwa, Jack Ma yari gageneye ibihugu by’Afurika birimo n’u Rwanda.

Perezida Kagame kandi yashimiye Minisitiri w’Intebe wa Canada ku nkunga y’ibitekerezo n’ubutumwa bw’ihumure aha ibihugu by’Afurika nka kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi.

Trudeau na we yari aherutse gushimira Perezida Kagame ku butumwa bwo kumwifuriza koroherwa k’umugore we Sophie Gregoire Trudeau wari wasanganwe iki cyorezo kuwa 13 Werurwe 2020.

Igihugu cya Canada cyasinyanye umubano n’u Rwanda mu mwaka wa 1963 kuri ubu Canada ikaba ifite umubano mwiza n’u Rwanda haba mu bya Politiki no mu by’ingendo naho Ethiopia n’u Rwanda na byo bikaba bibanye neza mu buryo bwo korohereza abagenzi no mu bya gisirikare.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *