Minisiteri y’Ubuzima imaze gutangaza ko mu Rwanda hagaragaye abandi barwayi ba Coronavirus 9, bose hamwe baba 50.
- Abarwayi batanu muri aba bageze mu Rwanda baturutse mu mugi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, bahita bashyirwa mu kato.
- Umurwayi umwe yageze mu Rwanda aturutse muri Amerika, ahita ashyirwa mu kato.
- Undi ni uwaturutse mu Buholandi watahuwe ko yahuye n’undi wagaragayeho Coronavirus mu Rwanda, ahita ashyirwa mu kato.
- Abandi babiri ni abatahuwe ko bahuye n’abandi bagaragayeho Coronavirus mu Rwanda, nabo bahise bashyirwa mu kato.



