Niyonzima Salomon wakubiswe ashinjwa kwiba igitoki yitabye Imana

Umusore witwa Niyonzima Salomon wo mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, yitabye Imana mu ijoro ryakeye nyuma yo gukubitwa n’abaturage bamushinja kwiba igitoki.

Ku wa gatanu, tariki 27 Werurwe, ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’abaturage bakubitiraga Niyonzima mu kirere ku wa 25 Werurwe, bamushinja kwiba igitoki.

Muri iyo Videwo abaturage bumvikanaga basaba uwakubitaka Niyonzima gukomeza kumukubita kugeza igihe ari bunyarire.

Abo baturage basaga n’abizihiwe, bumvikanye banavuga ko Niyonzima yavuye Iwawa ntacike ku ngeso yo kwiba, ibyo bo bafashe nk’impamvu bagomba kumukubita kugeza igihe ari bwumvire inkoni.

Uburyo Niyonzima yakubitwagamo byakuruye amarangamutima menshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, basaba Polisi gushakisha abo bantu bakubitaga Niyonzima.

Uyu musore w’imyaka 27 yaguye mu bitaro bya Gisenyi nk’uko Habyarimana Girbelt uyobora akarere ka Rubavu yabihamirije Bwiza agira ati”Nibyo yaraye yitabye imana mu bitaro bya Gisenyi RIB ikaba ikomeje ibikorwa by’iperereza.”

Polisi y’igihugu iherutse gutangaza ko yataye muri yombi abantu babiri muri batanu bafashwe amashusho bakubita Niyonzima, bakaba bari mu bari gukorwaho iperereza n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *