Kigali: Umusore yafashwe akekwaho ubujura ariko Imana yakinze akaboko yari apfuye

Ahishakiye Jean Bosco, ni umusore w’imyaka 21 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Nkomane, Akarere ka Nyamagabe, Intara y’Amajyepfo, akaba avuga ko aba mu Gatsata, mu Karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, yafashwe ku manywa y’ihangu n’abaturage bo mu gace ka Kiruhura, mu Murenge wa Kigali, bamushinja kwiba imyenda aho yari yanitse mu gipangu cy’umuturage afatanyije na bagenzi be bahise bacika.

Uyu musore nta Ndangamuntu yari afite cyangwa ikindi cyangombwa kimuranga, ntazi Akagari n’Umudugudu cyangwa se Isibo atuyemo mu Gatsata. Avuga ko yari kumwe n’abandi basore Batanu nubwo bo bahise biruka barabura. Ubwo na we yageragezaga gucika habuzeho gato yarahanutse ku mukingo ufite metero zigera mu 10, bamwe bakavuga ko yari guhira yitura muri Kaburimo agahita apfa.

Umva ibyo yatangarije Bwiza Tv mbere y’uko abashinzwe umutekano bamushyikiriza Polisi. REBA VIDEO

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *