Bamwe mu bakozi b’amashuri yigenga akorera mu Karere ka Rusizi barimo n’abarimu, bavuga ko badafite icyizere cyo guhembwa imishahara yabo ya Werurwe kuko iyo babajije abayobozi babo bababwira ko abenshi mu banyeshuri batashye batishyuye kandi guhembwa biterwa n’uko abanyeshuri baba bishyuye neza, bamwe bakaba bahembwaga bitarenze tariki 25 z’ukwezi, kugeza n’ubu bakaba ntacyo babwirwa bikabatera impungenge.
Abaganiriye na Bwiza.com, bavuze ko kuva ku wa 16 Werurwe abanyeshuri bataha na bo bahise bataha bakaba batarongera kuvugana n’abayobozi babo, kubahamagara bababaza niba bazahembwa bakabitinya banga kubwirwa ko ntayo bazabona kandi n’ubukene bumeze nabi bikaba byabahungabanya kuko ngo n’ababigerageje batahawe ibisubizo byiza, bagahitamo kubyihorera bakazumva babwiwe ko bahembwe,ariko ngo icyizere ni gike.
Umwe mu bigisha mu ishuri Friend School of Kamembe ry’itorero ry’inshuti yagize ati’’ Twibereye mu ngo turatuje iby’umushahara ntitubitekereza kuko twanga ko duhamagaye batubwira ko abanyeshuri batashye batishyuye kandi duhembwa ari uko bishyuye. Twajyaga duhemberwa igihe bitarenze ku wa 28 z’ukwezi,ubu rero nta kanunu twumva kereka mwe mwabatubariza,icyizere ni gike rwose.’’
Uwigisha muri Saint Matthew’s College ry’itorero ry’Abangilakani na we ati’’ Twajyaga duhembwa bitarenze ku wa 25 z’ukwezi none ndabona byararenze ntacyo batubwira kandi ubuzima bumeze nabi kuko n’iki kiza cyaradutunguye. Nta cyizere kuko ukurikije umubare w’abasohorwaga mu mashuri ngo ntibishyuye kandi buri kigo cyihembera abakozi bacyo, sinzi ko azaboneka turategereje ariko ntibyoroshye na gato pe,ni aha Nyagasani wenyine.’’
Si aba bonyine kuko no muri amwe mu yandi mashuri bavuga ko abayobozi babo bacecetse mu gihe bo bumvaga bagombye kuba hari icyo bababwira,bakavuga ko batayabonye kandi n’ukwezi kwa kane batayizeye kuko nubwo abana basubira ku mashuri ababyeyi batahita babona ayo bishyura ngo bahembwe amezi 2 akurikirana, inzara batayikira.
Umuyobozi wa Friend School of Kamembe, Sebatunzi Bicunda Mobile yabwiye Bwiza.com ko bigoye guhemba kuko abanyeshuri babo bahengeraga ibizamini bigeze akaba ari bwo bishyura ku bwinshi,bakaba baratashye batishyuye neza kandi ishuri ribacungiraho twose.
Yagize ati’’ Biragoye rwose kuvuga ko twabona imishahara duhemba kuko abanyeshuri batashye ku wa 16 Werurwe kandi ibizamini byagombaga gutangira ku wa 18 benshi bakaba bategereza ibizamini ngo bishyure. Biratugoye rwose,ni ukuvugana na ba nyiri ikigo tukareba icyakorwa na ho ubundi ntibyoroshye na mba.’’
Musenyeri w’itorero ry’Abangilikani,Diyoseze ya Cyangugu,Karemera Francis ufite amashuri 3 yigenga mu nshingano ze avuga ko nta mpamvu n’imwe yo guhagarika imitima ku bakozi b’aya mashuri areberera,ko buri wese azabona umushahara we kandi ko bitagombye gutinda.
Yagize ati’’ nubwo iki cyorezo cyatunguranye ariko ntibagire impungenge nta cyatuma badahembwa. Igihe cyafata amezi 6 cyangwa arenga ni ho hatangira gutekerezwa icyakorwa,ariko kugeza ubu rwose nta mukozi ufitanye amasezerano n’ikigo icyo ari cyo cyose cyo muri iyi Diyoseze ukwiye kugira izo mpungenge bazahembwa rwose ntibahangayike.’’
Akarere ka Rusizi karimo amashuri yigenga yihembera abakozi agera kuri 12,umuyobozi wako wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, na we agahumuriza abakozi avuga ko Leta yabitanzeho umurongo usobanutse ko nta muyobozi w’ishuri ryigenga n’umwe ugomba kugira icyo yitwaza ngo yime cyangwa atinze imishahara y’abakozi be.


