Gatsata: Inzara iravuza ubuhuha, barimo kwibwa ibiryo bishyushye bikiri ku mbabura

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko inzara ibamereye nabi muri ibi bihe ntawemerewe kuva mu rugo hirindwa icyorezo cya Coronavirus.

Batangarije Bwiza TV ko kubera iyi nzara hadutse ubujura bwo kwiba ibiryo biri ku ziko wajya mu nzu ugasanga isafuriya wari utetsemo barayibye nibyo wari utetse. Umwe muri bo we agashimangira ko ibye babyibye ubwo yari amaze kubyarura, abishyira ku meze agarutse asanga babijyananye n’isorori byarimo.

Basaba ubufasha cyangwa se ngo byashoboka Leta ikaborohereza bakabona uko basubira iwabo mu cyaro dore ko banahangayitse bitewe n’ubukode dore ko akazi kabo kahagaze.

Baganiriye na Bwiza TV, Reba video wiyumvire ubuzima babayemo muri iyi minsi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *