Koreya y’Epfo yongeye gushyira mu majwi Koreya ya Ruguru iyishinja kuba yo idahangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije Isi yose ahubwo yo ikaba igishyize imbere gahunda zo kwikorera ibitwaro bya kirimbuzi. Ni nyuma y’aho mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru Koreya ya Ruguru igerageje kohereza ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa roketi mu Nyanja y’Ubuyapani bikaba byababaje igisirikare cy’iki gihugu cy’igituranyi cyacyo bisanzwe bitavuga rumwe. Televiziyo ya NBC yatangaje ko ibi bisasu byatewe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru mu masaha ya saa 6h10’ bikaba byaturutse ahitwa Wonsan mu Majyaruguru ya Koreya ya Ruguru bikagwa mu nyanja y’Ubuyapani ku ntera y’ibirometro 230. Ku itariki 21 Werurwe nibwo Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yatangaje ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yamwoherereje urwandiko rusaba ubufatanye mu guhangana no gukumira icyorezo cya Coronavirus. Kuri uwo munsi Koreya y’Epfo yahise yohereza ibisasu bibiri bya misile bigwa mu nyanja, amakuru akaba avuga ko yashakaga kubigaba muri Koreya ariko bikayoba nk’uko Associated Press ibitangaza. Muri iki gihe isi yagiye mu bihe bidasanzwe nyuma y’uko Umuryango w’Abibumbye utangaje Coronavirus nk’icyorezo gihangayikishije isi. Ibi bikaba byaratumye ibikorwa by’inganda nyinshi bihagarara ndetse na bimwe mu bihugu bitajyaga bicana uwaka ubu bikaba byaratangiye gusenyera umugozi umwemu kurwanya iki cyorezo. Koreya y’Epfo ibarura abarwayi ba Coronavirus 9583 muri bo 152 bakaba bamaze guhitanwa nacyo mugihe Koreya ya Ruguru kugeza ubu nta murwayi n’umwe wari wagaragara muri iki gihugu, kikaba kiri mu bihugu bine bisigaye ku mugabane wa Asia bitarageramo iyi ndwara.


