Leta Zunze Ubumwe Ubumwe za Amerika zasabye abaturage bazo kwirinda gukorera ingendo mu turere tw’u Rwanda duhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera ko hari ibyago by’uko imirwano ishobora kwaduka hafi yatwo.
Amerika mu itangazo riburira abaturage bayo (Travel Advisory) yasohoye ku wa 16 Nyakanga, yagaragaje ko yashyize Rubavu na Rusizi ku rwego rwa kane.
Uru rwego ni rwo rwa nyuma kandi rwo hejuru Washington ikoresha ku bijyanye l n’ingendo z’abaturage bayo mu mahanga.
Amerika ivuga ko kuba Rusizi na Rubavu biherereye ku bilometero bibarirwa mu icumi uvuye muri RDC bivuze ko amakimbirane ashobora kwaduka muri iki gihugu ashobora kugira ingaruka kuri utu turere twombi, ikindi hafi yatwo hakaba hashize igihe hakorera imitwe yitwaje intwaro yo mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’amajyepfo.
Iki gihugu kandi cyasabye abaturage bacyo kwirinda gukorera ingendo mu duce twegereye umupaka w’u Burundi.
Mu byo Amerika yasabye abakozi ba Guverinoma yayo bakorera mu Rwanda, harimo kujya i Rubavu n’i Rusizi ari uko bafite “uruhushya rwihariye”.
Abifuza gusura Parike y’Igihugu y’Ibirunga bo yabasabye kwitwaza uruhushya bahawe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).
Usibye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu kwezi gushize u Bwongereza na bwo bwahaye abaturage babwo ubutumwa nka buriya, mu gihe mu ntangiriro z’uku kwezi Canada na yo yasabye abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo muri turiya turere.


